Print

Cristiano Ronaldo yibasiriye Manchester United nyuma yo kubatsinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2018 Yasuwe: 2177

Ronaldo yavuze ko amakipe yo mu Bwongereza acungira ku mipira y’imiterekano ndetse bakagombye kuba batsinze Manchester United ibitego 3 cyangwa 4 iyo bakoresha neza amahirwe yose babonye mu mukino wa 4 wo mu itsinda H mu mikino ya UEFA Champins League baraye bahuye.

Yagize ati “ Nishimiye kuba natsinze igitego ariko birababaje kuba tutatsinze umukino byoroshey kuko twakagombye kuba twabonye ibitego 3 cyangwa 4.Nta kintu gikomeye Manchester United yakoze mu mukino uretse iriya mipira y’imiterekano 2 babonye,ikabaha ibitego.Nzi neza ko amakipe yo mu Bwongereza acungira ku mipira y’imiterekano gusa twigiye ku makosa yacu ndetse turacyayoboye itsinda.Tumeze neza.”

Cristiano Ronaldo wari wafunguye amazamu ku munota wa 67,ntiyafashije Juventus gutsinda kuko ibitego bya Mata kuri Coup Franc ku munota wa 86 na Alex witsinze ku munota wa 90,byahaye Manchester United amanota 3 ku kibuga cya Juventus.

Cristiano Ronaldo niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino cyane ko yahaye imipira myiza cyane abasore nka Cuadrado,Dybala na Pjanic bakayitera hanze kandi bari imbere y’izamu.


Cristiano Ronaldo yavuze ko Manchester United ntacyo yakoze gihambaye mu mukino yabatsinzemo