Print

MIGEPROF yatangije ‘TWICECEKA’, ni gahunda nshya yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 November 2018 Yasuwe: 504

Abaturage bamaze iminsi itatu bigishwa ibijyanye n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ uko baryirinda binyuze muri gahunda ya Twiceceka bavuga ko rigihari.

Faida Dina, umubyeyi wo mu karere mu murenge wa Gikondo yabwiye UMURYANGO ko ihohoterwa ryagabanutse yongeraho gahunda ya Twiceceka izakuraho na rike rikigaragara.

Yagize ati “Ihohoterwa ubuyobozi bwararihagurukiye ntabwo bikiri cyane nka mbere uko byahoze, niyo mpamvu turimo kurandura n’ imizi yasigayemo tugira tuti Twiceceka”


Faida Dina

Uyu mubyeyi avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gace atuyemo ari nk’ aho umugabo akoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashakanye.

Théogene Nkundakwita utuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro yavuze ko mu minsi bamaze bahugurwa babona hari ibihinduka kuko bajya mu ngo bazi zirangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakabaganiriza.

Umuhire Christine, Umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe guteza imbere umuryango no kurinda umwana yavuze muri iyi gahunda ya Twiceceka abantu b’ ingeri zose bazahabwa amakuru y’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ uko baryirinda.

Yagize ati “…Kugira ngo tugeze hahandi hasi ku muturage nawe agire uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina tujyana bombi umugabo n’ umugore, umwana w’ umuhungu n’ umukobwa kuko tujyanye umwe hari uwasigara atabonye amakuru”


Peter Vrooman ,Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Iyi gahunda yatewe inkunga n’ Imiryango Mpuzamahanga USAID na Women for women. Migeprof izayifatanya n’ imiryango 10 itari iya Leta harimo n’ umuryango RWAMREC ufasha abagabo kumva ko umusanzu wabo ari ngombwa mu kurinda abagore ihohoterwa.