Print

Ikiraro kizahuza Kinshasa na Brazzaville kizatwara miliyoni 550 z’ amadorali

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 November 2018 Yasuwe: 1093

Amakuru avuga ko Kinshasa na Brazzaville ariyo mirwa ibiri yegeranye cyane kurusha iyindi ku isi. Itandukanyijwe n’uruzi rwa Kongo, hakaba hari intera ya kilometero 8 hagati yayo.

Abatuye iyi mijyi kugira ngo bagendererane bifashisha ubwato bwa moteri nabwo bukunze kuba bushaje n’ indege igenda kabiri mu cyumweru ikoresha iminota 5.

Igitangazamakuru Bloomberg cyatangaje ko umushinga wo kubaka iri teme rihuza imijyi yombi - Kinshasa na Brazzaville biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 550 z’amadolari y’Amerika.
Jean-Jacques Bouya, Minisitiri w’igenamigambi ry’imishinga yo mu kirere wa Repubulika ya Kongo, avuga ko iryo teme rizaba rifite uburebure bwa metero 1575.