Print

Abashinzwe gutegura ikirori cy’ubusambanyi kizwi nka Sex Island bateje intambara ikomeye mu bagabo bo hirya no hino ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2018 Yasuwe: 4329

Kubera ko kwinjira muri ibi birori by’ubusambanyi ari akayabo k’ibihumi 4,6 by’amapawundi,benshi ntibashobora kuyigondera byatumye ibihumbi n’ibihumbi barwanira aka gatike kamwe k’ubuntu.

Ibirori bya Sex Island byitabirwa n’abagabo 30 bahabwa abagore babiri umwe umwe bakamara iminsi 4 basambana ndetse banywa inzoga,ibiyobyabwenge n’ibyo kurya bitandukanye.

Abashinzwe gutegura Sex Island bavuze ko iyi tike yateye urunturuntu mu bagabo bo hirya no hino ku isi aho ibihumbi by’abagabo bo mu bihugu bitandukanye bahise bayirwanira.

Mu minota mike abagabo bagera ku bihumbi 45,000 bakomoka muri USA bahise biyandikisha,ibihumbi 8,400 by’abanya Danmark nabo biba uko,ibihumbi 6,700 by’abagabo bakomoka mu Buholandi,Abanya Canada basaga ibihumbi 6705 nabo biyandikishije kuri iyi tike mu gihe Abongereza bagera ku bihumbi 4,500 nabo biyandikishije.

Muri rusange,abagabo bagera ku bihumbi 114 nibo biyandikishije mu bahatanira iyi tike y’ubuntu yo kwinjira muri Sex Island aho hazaba tombola, umunyamahirwe umwe agahabwa iyi tike ku wa 01 Ukuboza 2018.

Kwiyandikisha bisaba kujya ku rubuga rwa www.ggirls.co,ukagura kimwe mu bicuruzwa bihari birimo imipira,umusego,ibifubiko bya telefoni n’ibindi.

Sex Island izabera kuri kimwe mu birwa bya caraibe kuwa 14 kugeza ku wa 17 Ukuboza uyu mwaka aho izitabirwa na kimwe mu byamamare muri muzika muri USA,kizasusurutsa abakiliya.

Sex Island y’ubushize yabereye muri Colombia gusa iki gihugu cyamaganye ku mugaragaro iki kirori cy’ubusambanyi gihuruza abagabo b’abaherwe bo hirya no hino ku isi biba ngombwa ko ababitegura babyimurira ahandi.


Abagabo bagera mu bihumbi 114 bari kurwanira itike yo kwinjira muri Sex Island