Print

Abarundi 4000 bamaze gucuruzwa mu myaka 3

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 November 2018 Yasuwe: 509

Jacques Nshimirimana, Umuyobozi w’ ihuriro ry’ Imiryango yita ku bana ikorera mu Burundi, Fonadeb kuri uyu wa 6 Ugushyingo ubwo gatangizwaga gahunda igamije kurandura icuruzwa ry’ abantu yavuze ko ‘Uyu munsi duce twose igihugu ikibazo cy’ icuruzwa ry’ abantu gihari’

Iyi gahunda yatangijwe n’ Umuryango Mpuzamahanga witwa ku bimukira (OIM).

Imibare igaragaza ko abakobwa b’ Abarundi 4000 aribo bamaze gucuruzwa kuva muri 2015.

Nshimirimana avuga ko kuvuga umubare ndakuka w’ abarundi bamaze gucuruzwa bigoye, agasaba Leta y’ u Burundi ko yakora ibarura mu gihugu hose kugira ngo imenye umubare wabo.

FONADEB , ivuga ko imwe mu mpamvu itiza umurindi icuruzwa ry’ abantu ari nayo iza ku isonga ari ubukene. Nshimirimana avuga ko abacuruzwa benshi babiterwa no kubura akazi.

Visi Perezida wa 1 w’ u Burundi Gaston Sindimwo yavuze ko ikibazo cy’ icuruzwa ry’ abantu ari ikibazo gihangayikishije asaba guverinoma, polisi, n’ imiryango itari iya Leta gushyirahamwe mu gushakira umuti iki kibazo nk’ uko byatangajwe na Iwacu.

Gaston Sindimwo avuga ko ibihugu birimo by’ umwihariko Tanzania na Kenya bikwiye gushyira hamwe mu kurwanya icuruzwa ry’ abantu.

Kristina Mejo, intumwa ya OIM yavuze ko gushyirahamwe ari cyo gisubizo ku kibazo cy’ icuruzwa rya abantu. Yavuze ko abakoze iki cyaha bakwiye guhanwa, abagezwe n’ ingaruka zacyo bagafashwa kandi hakanaho no kugikumira.