Print

Yvan Buravan yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes yarahatanyemo n’abahanzi 10 bakomeye

Yanditwe na: Muhire Jason 8 November 2018 Yasuwe: 1081

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 08 Ugushyingo nibwo Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI yatangaje ko Umuhanzi w’umunyarwanda Yvan Buravan yatsinze amarushanwa yari ahatanyemo n’abandi bahanzi 10 bakomeye muri Afurika.

Abategura iri rushanwa bemeje ko Yvan Buravan ariwe munyamahirwe wabashije gutsindiri iri rushanwa ahigitse bagenzi be 10 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika barimo barimo Azaya (Guinée), Barakina (Niger), Biz Ice (Congo), Gasha (Cameroun), Geraldo (Haïti), Iyenga (RD Congo), Maabo (Sénégal), OMG (Sénégal) na Ozane (Togo).

Babyinyujije kuri Facebook konte yabo beruye ko Yvan Buravan ariwe watsindiye iki gihembo cya Prix Decouvertes 2018

Yagize ati “ Yvan Buravan niwe watsindiye igihembo cya Prix Decouvertes 2018.”

Ibi bibaye nyuma yuko Yvan Buravan asabye abanyarwanda bose kumutora kuko bitari ishema rye ahubwo ari iry’igihugu , abasaba gukora ibishoboka ngo iki gihembo gitahe mu Rwanda.

Ati” Banyarwanda banyarwanda kazi, kuri iyi nshuro reka iki gihembo gitahe mu rwanda! ni Ishema ku gihugu cyacu kandi tubifitiye ubushobozi. jya kuri website ” prixdecouverte.com ” nuko ubashe kuntora…maze tubereke uko tubigenza”

Abashinzwe gutegura iri rushanwa kandi batangaje ko Yvan Buravan azajya I Paris mu Bufaransa kwakira iki gihembo yatsindiye .Mu gihe uyu muhanzi we yumvaga amakuru ko yatsindiye iki gihembo yasazwe n’ibyishimo ndetse avuga ko ari burare yishimira iki gihembo yatsindiye.

Prix Decouvertes ni ibihembo bigenerwa umuhanzi w’umunyafurika uba wahize abandi. Buravan siwe muhanzi wenyine w’umunyarwanda ugiye muri ibi bihembo dore ko Mani Martin yabyitabiriye mu mwaka wa 2013 ndetse na The Ben.