Print

Umunyamidelikazi Sanchoka yatangaje impamvu yatumye ashyira hanze amafoto ashotora igitsina gabo

Yanditwe na: Muhire Jason 9 November 2018 Yasuwe: 2223

Ku mbuga zitandukanye za murandasi mu cyumweru gishize hakwirakwijweho amafoto y’umunyamidelikazi Sanchoka umwe mu banyamidelikazi bavugisha abagabo benshi bitewe n’imiterere ye y’umubiri.

Nyuma yuko uyu mukobwa ashyize hanze aya mafoto yatangiye gushakisha n’inzego z’umutekano zimushinja gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni kandi bihanirwa n’amategeko.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamunze bavuga ko yahagarika ibikorwa bye byo kureshya abantu yifashishije amafoto asakaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse ibi biza gufata indi ntera kugera ubwo bigeze mu buyobozi.

Mu kiganiro Sanchoka aherutse kugirana n’ikinyamakuru Ghafla yavuze ko ariya mafoto ayashyira hanze mu rwego rwo kwishimisha ndetse ashimangira ko ntakindi abikorera keretse kuba akunda kwifotoza gusa

Yagize ati” Abantu bantekerezaho byinshi bitandukanye gusa nshobora no kuba ndi gafotozi mu rwego rwo kugirango ngurisha amafoto yanjye gusa cyangwa ngo ndeshye abagabo oya suko bimeze ahubwo biriya mbikora kuko mbikunda kandi sinifuza ko byagira uwo bibangamira.”

Yakomeje avuga ko nubwo ari umunyamideli gusa agira aho agarukira bitewe n’amafoto abandi bifotoza ndetse asaba abantu ko batamutakariza ikizere kuko biriya akora biri mu kazi kamutunze kandi kamuha buri kimwe nyenerwa.