Print

Ibikubiye mu gitabo ‘Imvura y’ Agahinda’ kibara inkuru y’ urukundo rwa Meya Nambaje

Yanditwe na: 9 November 2018 Yasuwe: 2128

Akenshi buri muntu aba yihariye amateka ye mu rukundo cyane cyane ku byamubabaje, ndetse hari ubwo usanga umuntu atifuza kuganira ku rukundo rwe rwa mbere.

Si ko bimeze kuri Nambaje, kuko ‘Imvura y’Agahinda’ ivuga urukundo rwe kuva ubwo ibishashi byarwo byatangiraga kugurumana yiga mu mashuri yisumbuye. Ni inkuru mpamo nubwo ikoreshwamo andi mazina y’abakinankuru.

Sibikinisho (niryo zina rikoreshwa mu gatabo aho kuba izina ry’umwanditsi) yakundaga umukobwa Kirezi, bahuriye ku Rwunge rw’amashuri rwa Gahini. Umusore yigaga mu mwaka wa gatandatu naho umukobwa akiga mu wa kane.

Icyo gihe Nambaje yigaga i Gahini mu 1995, ubwo yari asubiyeyo gusoza amashuri yari yahagaritse kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Barakundanye bishyira kera, umuhungu arangiza amashuri yisumbuye ndetse bahita bahamuha akazi, ariko akomeza gukundana na Kirezi (we yari akiri umunyeshuri).

Nyuma imiryango y’iwabo w’umukobwa ntiyishimiye umusore Sibikinisho (Nambaje) bashingiye ku moko no kuba uwo musore akomoka mu Gisaka kandi akaba n’umukene.

Kuko bakundanaga bizira uburyarya, bagerageje kwirwanaho ariko imiryango y’iwabo w’umukobwa irabirwanya. Umukobwa yanagerageje gutoroka ajya muri Uganda, ariko ubuzima bumunaniye aragaruka.

Ababyeyi be baje kumushyingira undi musore wari ufite amafaranga menshi nk’uko iwabo wa Kirezi babyifuzaga.

Nambaje yabuze uwo yakunze, ariko uwo Kirezi asanze aramubabaza cyane akajya amuca inyuma, aza no gupfa yishwe n’indaya, amusigana umwana w’uruhinja kandi amwanduje virusi itera Sida.

Uwo mwana nawe yaje kwitaba Imana, Kirezi asigara aho mu buzima bubi yatewe no gushakana n’uwo ababyeyi bamutegetse nyamara yari afite uwo yihebeye, ariko ntibishoboke ko babana kubera amahitamo y’ababyeyi.

Nubwo usoma ukumva ari inkuru ibabaje, nibwo buzima Nambaje yanyuzemo mu busore bwe nubwo ibyo yabirenze, akareba imbere.

Yaje gukunda undi mukobwa ndetse bashyingiranywe mu 2007, ubu bafitanye abana batanu.

Nambaje avuga ko yahisemo ibyo byose kubishyira mu gatabo agamije kugira inama ababyeyi bashyingira abana babo abo babahitiyemo, aho kuba abo bikundira.

Ibyo ariko byatizwaga imbaraga n’impano y’ubuhanzi yifitemo. Uwo yakundaga mbere aracyariho nubwo buri wese yaciye iye nzira, ndetse ngo baravugana cyane.

Ati “Ikindi nakubwira ni uko nyuma yo gupfusha umugabo yashatse undi mugabo atuye mu Gatsata, imiryango yacu irasurana nta kibazo.”

Iyo nkuru ye yaranakunzwe cyane, ndetse biragoye ko hari ababyirutse muri iyo myaka batayisomye.

Gahoro gahoro, ishavu ryashibutsemo ibyishimo

Nambaje avuga ko yatekereje uko inkuru ye yayibyazamo ikinamico, ariko ubushobozi bukamubera inzitizi.

Ati "Mu 2008 nibwo amata yabyaye amavuta, Radiyo Izuba ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima batanga itangazo ko bifuza abanditsi b’ikinamico izajya ica kuri Radiyo Izuba, ishingiye ku kwigisha abanyarwanda kugira isuku, birinda Sida, malariya ndetse n’izindi ndwara.”

“Mu bantu 12 twahiganwaga ikinamico yanjye niyo yabaye iya mbere yitwa ‘Rinda iwabo w’abantu barugarijwe’. Nayikoze nshingiye kuri ya nkuru ndende yanjye."

Icyo gihe yashatse abakinnyi beza ashinga Itorero ryitwa ‘Imirasire y’Umucyo’, bakora uduce 54 twatambutse kuri Radiyo Izuba mu gihe cy’umwaka wose.

Ni ikinamico yakunzwe cyane n’abumva Radiyo Izuba, ndetse icyo gihe Minisiteri y’Ubuzima yamuhembye miliyoni 15 Frw nka nyir’igihangano, akuramo miliyoni umunani ahemba abakinnyi bamufashije, nawe asigarana miliyoni 7 Frw.

Ati “Wibaze umuntu wari umwarimu mu mashuri yisumbuye, wacikishirije amashuri muri kaminuza, akaba abonye miliyoni zirindwi! Ikindi noneho nari maze igihe gito nkoze ubukwe."

"Nta kindi nayakoresheje rero uretse kuyagura inzu, ndayivugurura neza n’ubu nyituyemo mbikesha igihangano ‘Imvura y’Agahinda’.”

Icyo gihe Nambaje yanakoraga kuri Radio Izuba, kuko kuva mu 2006 kugeza mu 2012 yakoraga ikiganiro cy’amateka cyabaga nijoro.

Ni isomo ku babyeyi bivanga mu rukundo rw’abana

Nyuma y’ubuzima bw’urukundo Nambaje yanyuzemo, avuga ko hari isomo ababyeyi bakwiye kuvanamo ryo kureka umwana akabana n’uwo umutima we wakunze.

Nyamara bijyanye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, hari ababyeyi bacyivanga mu rukundo rw’abana babo kubera amoko, nk’ibiheruka kuvugwa mu Karere ka Rubavu.

Nambaje ati “Ntabwo navuga ngo ababyeyi bajye kure y’urukundo rw’abana babo, ariko nabasaba guha umwanya abana babo mu gihe bakuze, bakigirira amahitamo yabo kuko iyo umuhitiyemo hari igihe bimugiraho igaruka mu buzima buri imbere.”

“Mu gihe umwana azanye uwo bakundana ntibakavuge ngo turamwanze kubera ari igikara, ntiduhuje ubwoko, ni umukene […] ahubwo babashyigikire babagire inama.”

Uretse iyi nkuru Nambaje yanditse, afite na filime yakinanye na mama we yise “Urugendo rw’Ubuzima bwanjye”, n’ibindi bitabo birimo Imizi y’urukundo, Jya mu bandi, Byageze iwarurimbi (Insigamugani) n’ibindi.