Print

Ibyishimo byasaze Buravan nyuma yo kumva ko yatsindiye igihembo cya Prix Decouvertes

Yanditwe na: Muhire Jason 9 November 2018 Yasuwe: 1016

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Taliki ya 8 Ugushyingo nibwo inkuru y’ibyishimo yatashye mu Rwanda ivuga ko Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan yatsindiye igihembo cya Prix Decouvertes yarahatanyemo n’abahanzi 10 bakomoka mu bice bitandukanye by’Afurika.

Iyi ni inshuro ya mbere umunyarwanda yegukanye iki gikombe nyuma yahoo abahanzi barimo Man Martin na The Ben baryitabiriye gusa ntibagire amahirwe yo kuryegukana. Abashinzwe gutegura ibi bihembo bahise batanga ubutumwa bifashishije imbuga nkoranyamba zabo bavuga ko umuhanzi nyarwanda Buravan ariwe ubashije kwegukana iki gihembo cya Prix Decouvertes.

Mu butumwa Yvan Buravan yatanze nyuma yo kweguka iri rushanwa yashimiye abantu bose bamufashije harimo na kampanyi isanzwe imufasha ya New Level.

Yagize ati “Ndishimye cyane ,Mbere na mbere ndashimira Imana niyo yatumye ibi byose bibaho Hanyuma ndashimira New Level ,Umuryango wanjye ,Insuti n’abafana banjye [..]abantu bose ,Itanzangazamakuru mwarakoze cyane ,Umuntu wese wagize uruhare mu kuntora iki gihembo n’icyawe.”

Nyuma y’ubutumwa bwa Yvan Buravan UMURYANGO twagerageje kuvugana Bob Pro wakoze indirimbo ebyiri Buravan yakoresheje ahatana zirimo Garagaza maze atubwira ko ari ibintu bidasanzwe cyane kubona ariwe wekukanye ibyishimo.

Yagize ati” Bob bite wamenye ko Buravan yatwaye Prix Decouvertes Ati” Reka sha uravugisha ukuri se” Yego yayitwaye “ Mbega ibintu byiza we […].”

Twakwibutsa ko Buravan yarahatanye n’abahanzi barimo Azaya (Guinée), Barakina (Niger), Biz Ice (Congo), Gasha (Cameroun), Geraldo (Haïti), Iyenga (RD Congo), Maabo (Sénégal), OMG (Sénégal) na Ozane (Togo).

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere aribwo Yvan Buravan azerekeza mu Bufaransa kujya gufata igihembo cye.