Print

Umugabo yatangaje igihano gikomeye afatira abagore be batatu iyo bamusuzuguye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2018 Yasuwe: 2916

Uyu Murusiya w’imyaka 34 washakanye n’abagore 3,yavuze ko buri joro atumira umwe muri bo bakaryamana ariko adashobora kuryamana n’umugore wamusuzuguye ndetse amuha kumara ukwezi badatera akabariro.

Uyu mugabo witegura kubyara umwana wa 10,yavuze ko adashobora gukorana imibonano mpuzabitsina ni umwe mu bagore be iyo batumye arakara.

Ivan Sukhov yavuze ko yifuza gushaka abandi bagore benshi kugira ngo abashe kubyara abana bagera kuri 50 yifuza.

Mbere y’uko atangira gushaka abagore benshi,Sukhov yabanaga n’umugore we w’isezerano witwa Natalia Sukhova bamaranye imyaka 11 ariko kuri ubu arashaka gukomeza gushaka abagore benshi.

Uyu mugabo Sukhov,yavuze ko abagore be babana neza mu nzu imwe ariko yifuza kuyigurisha kuko ihenze cyane,akajya kugura inini kurushaho mu cyaro,azatuzamo abana yifuza kubyara n’abagore yifuza.



Comments

mazina 9 November 2018

Nubwo amadini amwe yigisha gushaka abagore benshi,urugero Islam,Imana imana yatanze itegeko ryo gutunga umugore umwe gusa "mukaba umubiri imwe" (Intangiriro 2:24).Nukuvuga ko utagomba kumushakiraho undi.Impamvu Abayahudi batungaga abagore benshi,Yesu yasobanuye ko aruko bali barananiye imana.Gutunga abagore benshi ni icyaha.Kandi abanyabyaha bose banga kwihana,ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje.Kimwe n’abasambanyi,abajura,abantu barwana,abakora amanyanga,etc...Kuba Abaslamu barongora abagore benshi,baba bigana Intumwa yabo,Muhamadi.Yapfuye atunze abagore 9.Ikindi yabaraze,ni ugukunda kurwana.Urugero,muli 622,yagabye igitero I Macca aturutse I Madina.