Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018 bivugwa ko aribwo umukobwa witwa Ishimwe Christine yafatiwe mu murenge wa Nyakabanda azira gutegura mu ibanga rikomeye ikirori bivugwa ko cyari kuzaberamo ubusambanyi,ndetse n’abakobwa bari kubyinira abitabiriye iki gitaramo bambaye ubusa nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO abivuga.
Ishimwe Christine ushinjwa gutegura gitaramo bise ’Private Pussy Party’ cyari kuzaberamo ubusambanyi
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yatangarije UMURYANGO ko Ishimwe Christine ubu ari mu maboko y’ ubugenzacyaha.
Amakuru Umuryango ufite ni uko uyu mukobwa atari we wenyine wateguraga iki gitaramo ahubwo hari n’umusore bagiteguranye ubu nawe akiri gushakishwa ngo ashyikirizwe inzego z’ubutabera.
Ifoto yakoreshejwe hamamazwa iki gitaramo
Ntabwo biradushobokera kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo baduhe amakuru ahagije kuri Christine watawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.
Uyu mukobwa atawe muri yombi nyuma y’uko Bamporiki Edouard umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu avuze ko iki kirori kitazaba na Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco muri RALC, nawe akavuga ko ibintu nk’ibi we ntacyo yabivugaho kuko yumva birenze guhonyora umuco ahubwo ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.
APR FC IZABIKORA PE
Ubundi se bizabuza abanyarwanda gusambana.... ko tubikunda kurusha isazi... yewe ibyo bitaramo biba week end zose... uyu mukobwa azize kubivuga....ubundi yari guutmira abasambanyi bupusi
theos badege ntago ari umuyobozi mukuru wa police ,muhindure .
murebe neza abobantu nabatekamutwe kuko bashakaga kuzamara kwakira amafranga yabantu benshi barangiza bakababuirako polisi yanze kokiba kandi batasubizwa amafranga !!nabatekamutwe kbsa kuko byanze bikunze baribaziko bitazaba kuko pu Rwanda ibintu nkabiriya bashakaga gukora ntitwari kubyihanganira