Print

Nina yamaganiye kure abantu bavuga ko yiyongeresheje amabere ye

Yanditwe na: Muhire Jason 9 November 2018 Yasuwe: 3411

Umunyamidelikazi mu gihugu cya Ghana Nina Ricchie ndetse akaba n’umwe mu bakobwa bakunzwe n’igitsinagabo ubera uburanga bwe ,mu cyumweru gishize yavuze ko yababajwe n’abantu bamuharabika bavuga ko yatanze miliyoni y’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu cy’iwabo kugirango akoreshe amabere ye ase neza.

Yakomeje avuga ko ababitangaje atazi impamvu zabibateye gusa yemeza ko ababikoze atari abamwifuriza ibyiza ahubwo ari abashaka kumuca intege.

Yagize ati” Nababajwe n’abantu bamvuzeho ko nakoresheje amabere yanjye kugirango mbe mwiza kurushaho gusa nashakaga kubabwira ko ibyo banyetseho ataribyo ndetse ko mbasabye ko batazongera kubimvugaho kuko binca integer ndetse binyanduriza izina n’akazi nkora.”

Yasoje avuga ko bikomeye gutyo yazitabaza inkiko mu gihe bakomeje kumuharabika ako kageni .