Print

Ibi ni ibyo abapfubuzi bavuga bituma bigarurira abagore b’abandi

Yanditwe na: Martin Munezero 9 November 2018 Yasuwe: 7087

Bimaze kumenyerwa ko hari abagabo badashimisha abagore babo mu buriri kubera impamvu zitandukanye nk’umunaniro, kudaha agaciro icyo gikorwa, n’ibindi, bituma hari abagore bafata icyemezo cyo kwiyambaza ‘abapfubuzi’ kugira ngo ibyo batabonera mu ngo zabo babibonere ahandi.

Dore bimwe mu bituma umugore ararurwa n’abapfubuzi

1.Kubagaragariza urukundo ruzira uburyarya

Bamwe mu bapfubuzi bemeza ko ikintu cya mbere bakoresha kugira ngo banezeze abagore bafite abagabo, ari ukubagaragariza urukundo, ko babakunda urukundo ruzira uburyarya badashobora no guha undi muntu.

2.Kugira uburyo bwinshi babashimisha mu gihe bari mu mibonano mpuzabitsina

Abapfubuzi bemeza ko kwiha umwanya uhagije no kugira udukoryo (uburyo budasanzwe) mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina ari kimwe mu bituma bakundwa n’abagore bafite abagabo.

Bavuga ko kandi ikintu birinda ari ukurangiza vuba kuko abagore benshi babyanga urunuka.

3.Kugerageza kubagaza (Caresse)

Abapfubuzi bemeza ko mbere yo gukorana imibonano n’abagore babanza bakabagaza kugira ngo biyumvemo neza igikorwa bagiye gukora ibi bikaba ari bimwe mu bituma babakunda kuko hari abagabo batajya babyitaho.

4.Kubakorera ibyo badakorerwa n’abagabo babo

Kimwe mu bintu bituma abagore bamwe bararurwa n’abapfubuzi ni uko bakorerwa ibintu abagabo babo badatinyuka kubakorera nko kumusomagura umubiriwe wose, yaba mu matwi n’ahandi kugira ngo akunde yumve ko atandukanye n’uwamushatse.

5.Kubagaragariza ko ntawe ubaruta ku Isi

Abapfubuzi bavuga ko kugira ngo basabane n’abagore b’abandi binagere aho bagera ku ngingo yo kuryamana, babanza bakaba inshuti za cyane ndetse na nyuma bakanabagaragariza ko kuva babaho nta mugore bigeze babona ku Isi ubaruta.

6.Kwicisha bugufi imbere yabo

Abapfubuzi bavuga ko guca bugufi cyane imbere y’abagore bakenera abapfubuzi, ari kimwe mu bituma bigarurira imitima n’imibiri yabo biboroheye, bigatuma akenshi banabaha amafaranga batikandagira.

7.Kubasohokana rwihishwa

N’ubwo akenshi ari uwo mugore wishyura, abapfubuzi bavuga ko gusohokana ahantu hatandukanye nko mu bitaramo, Sauna n’ahandi ari kimwe mu bituma bibiyumvanamo cyane, kuko hari abatabikorerwa n’abagabo babo, cyangwa banabibakorera ntibaryoherwe kimwe.

8.Kurigata igitsina

N’ubwo benshi bemeza ko ari umwanda ndetse bikaba byanatera indwara, bamwe mu bapfubuzi ntibibakanga, kuko abo bagore kubarigata mu gitsina ngo ni bimwe mu bituma bagubwa neza mu buryo budasanzwe, dore ko abagabo babitinyuka ari mbarwa.

9.Kunyaza

Kunyaza ni uburyo butuma abagore bagera ku byishimo byabo bya nyuma, ariko bizwi kandi bishoborwa na bake.

Iyi ni imwe mu ntwaro ikomeye abapfubuzi bitwaza kuko abagore benshi batanyazwa baba bafite amatsiko yo kubikorerwa.

10.Impano za hato na hato zibakumbuza urukundo rwo mu bukumi

Impano (Gifts) zitandukanye zikunze guhabwa abakobwa bakiri bato zirimo Telefone, keke, impeta, ipad, imibavu, amavuta n’ibindi bikundwa n’abakobwa ngo ni bimwe mu byo abapfubuzi baha abagore kugirango bakomeze kubiyumvamo, kabone n’ubwo baba batunze ibihenze kurusha ibyo bahawe.

Aya ni amwe mu mayeri akoreshwa ariko ubusanzwe buri wese aba afite ibanga rye akoresha ngo umugore apfubuye atazigera atekereza kujya ahandi. Nawe niba hari ayo uzi wayasangiza abandi unyuze ahandikirwa ibitekerezo, kugirango abagabo bafite abagore babaca inyuma bamenye icyo baba bakurikiye.

Bagabo kandi namwe birashoboka ko hari ibyo mwakigira ku bapfubuzi bikabafasha gutuma abagore banyu bahama hamwe bakaba abanyu gusa nta bandi mubasangira.


Comments

mukunzi 0781079882 8 November 2023

Call niho mft ibitekerezo