Print

Ikiyoka kinini cyihishe mu musarani kiruma igitsina cy’umugabo wari uje kuwukoresha [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2018 Yasuwe: 3178

Uyu mugabo wari wibereye mu kazi ku munsi w’ejo taliki ya 08 Ugushyingo 2018,yarakubiwe ashaka kujya ku musarani, ari kubikora ikiyoka gituruka muri uyu musarani gifata ubugabo bwe,arataka cyane,abakozi bagenzi be barahurura,basanga ari kurwana nacyo.

Iki kiyoka kirekire cyane,cyamufashe ubugabo kiraburuma karahava,byatumye abakozi bagenzi be bakimukiza bamujyana kwa muganga igitaraganya.

Iki kiyoka kikimara kurekura uyu mugabo w’imyaka 45,cyahise cyisubirira mu musarani uyu mugabo ajyanwa kwa muganga aho byabaye ngombwa ko bamudodesha indodo zigera kuri 15 kugira ngo iki gitsina cye gisubirane.

Terdsak yabwiye abnyamakuru ati “Nari ndimo mpaguruka ku musarani nibwo numvise ikintu kindumye igitsina.Nahise menya ko ari inzoka.Nahise mpaguruka ndwana no kuyikura ku gitsina cyanjye yari yafashe.Amaraso yahise yuzura ahantu hose.”

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abahanga mu gufata inzoka bari kugerageza gukura iki kiyoka cyarumye uyu mugabo mu musarani aho cyari cyihishe,niko kukijyana hanze imbere y’abantu bari bahuruye baje kureba ibyabaye kuri uyu mugabo.

Ntabwo ari ubwa mbere muri ibi biro by’aba bakozi mu mujyi wa Bangkok habonetse inzoka,kuko Tardsak yavuze ko mu minsi ishize bari bahagaritse gukoresha ubundi bwiherero bwarimo inzoka none ubwo bakoreshaga nabwo bwavuyemo inzoka yamurumye.





Comments

ngabire 9 November 2018

mbega birababajepe


mazina 9 November 2018

Ndabona ari URUZIRAMIRE (python).Gusa rwo ntirugira ubumara.Ahubwo rumira abantu cyangwa inyamaswa.Tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa muli 2 petero 3:13,abantu bazajya bakina n’intare,inzoka,etc...nkuko tubisoma muli yesaya 11:6-8.Cyokora abazaba muli iyo paradizo,ni abantu bumvira imana gusa kuko abantu bakora ibyo imana itubuza (kandi nibo benshi),bazakurwa mu isi ku munsi w’imperuka.Bisome muli imigani 2:21,22.Abandi beza bajye mu ijuru.Niba nawe ushaka kuzarokoka kuli uwo munsi,shaka imana cyane,we kwibera mu byisi gusa.