Print

Uwateguraga igitaramo cyaketsweho gukorerwamo ubusambanyi RIB yamufashe anywa urumogi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero, Nsanzimana Ernest 9 November 2018 Yasuwe: 4212

Mu ma saa cyenda zo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Ugushyingo 2018 nibwo RIB yeretse ku mugaragaro itangazamakuru umukobwa w’imyaka 20 wateguye igitaramo yise ’Pussy Party’ bivugwa ko cyari no kuzaberamo ubusambanyi.

Nubwo bivugwa ko iki gitaramo cyari kuzaberamo ubusambanyi,uyu mukobwa we yabihakanye avuga ko abantu bari kwitabira iki gitaramo bari kuba bambaye mask z’ipusi,ndetse n’ibivugwa ko bari kubyinirwa n’abakobwa bambaye ubusa nabyo arabihakana,akavuga ko abakobwa bari kubyina ari babandi bamenyerewe mu tubyiniriro bazwi nk’Abamansuzi,yewe ko nta n’ubusambanyi bwari kuhakorerwa.

Uyu mukobwa yavuze ko abantu bamwumvise nabi ku butumwa buri ku ifoto yamamaza iki gitaramo cyamaze kuburizwamo nk’ uko RIB yabitangaje.

Yagize ati "Uko yari imeze siko abantu bayifashe, kuri ticket hariho mask y’ ipusi uwari kwinjiramo yari kuba yambaye mask y’ ipusi"

Iki gitaramo cyagombaga kwitabirwa n’ abantu 40 cyangwa barengaho gato. Kwinjira byari ibihumbi 30 ahasanzwe na 50 000 ahicyubahiro. Uyu mukobwa avuga ko aya mafaranga atari menshi kuko abari kukitabira bari kuzanywa.

Yavuze ko ari ubwa mbere yari ateguye igitaramo nk’ iki, ngo impamvu yagiteguye ni uko akunda imyidagaduro.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye itangazamakuru ko abakozi ba RIB bagiye gufata uyu mukobwa basanze arimo kunywa urumogi ngo byatumye bakemanga ubuziranenge bw’ igitaramo cyategurwa n’ umukobwa nk’ uyu.

Yagize ati "...hariho numero ya telefone ku mafoto yamamazaga iki gitaramo, abagiye kumufata bamusanze ahantu arimo kunywa urumogi"

Mbabazi Modeste yavuze ko uyu mukobwa agiye kubanza kujyanwa mu kigo ngororamuco, yazavayo akabona ku kurikiranwa mu nkiko. Ibyaha ashinjwa ni ibyaha by’ urukozasoni bishingiye ku mafoto yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga n’ icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.

RIB yavuze ko iki gitaramo cyaburijwemo inaburira abandi baba bafite umutima wo gutegura ibitaramo nk’ ibi ko bitazabahira.

Uyu mukobwa atawe muri yombi nyuma y’uko Bamporiki Edouard umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu avuze ko iki kirori kitazaba na Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco muri RALC, nawe akavuga ko ibintu nk’ibi we ntacyo yabivugaho kuko yumva birenze guhonyora umuco ahubwo ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.

Akaba yakomeje avuga ko kugira ngo ifoto y’amamaza ikirori cya ’Pussy Party’ isakare hose ku mbuga nkoranyambaga ari abantu bayikuye kuri Status ye ya Whatsapp bakayikwirakwiza hose.



Comments

Rugira Amandin 9 November 2018

Gusambana bisigaye ari umukino.Nyamara mu myaka ya 1980s,byabaga ari ibanga rikomeye.Mbere yaho,ubusambanyi bwakorwaga n’abantu bake cyane.Ku buryo mbere ya 1980,abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari vierge.Nibuze nka 95%.None ubu gusambana bisigaye byitwa "gukundana".Byerekana neza ko turi mu minsi y’imperuka Bible ivuga ahantu henshi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.