Print

APR FC na Mukura VS zamaze kumenya bidasubirwaho amakipe zizahura nayo mu mikino nyafurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2018 Yasuwe: 1376

Uyu munsi nibwo CAF yemeje neza uko amakipe azacakirana mu mikino nyafurika aho APR FC izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League yatomboye Club Africain yo muri Tunisia yarangirije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’iki gihugu.

APR FC niyo izabanza kwakira Club Africain kuri Stade Regional ya Kigali tariki 27 Ugushyingo 2018 naho umukino wo kwishyura ubere i Tunis tariki 4 Ukuboza 2018.

Mu mikino ya CAF Confederation Cup,Mukura VS izacakirana na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo. Umukino ubanza uzabera kuri Goble Park stadium mu Mujyi wa Bethlehem wo mu Ntara ya Free State tariki 28 Ugushyingo 2018, naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Huye tariki 5 Ukuboza 2018.

Nubwo byari byavuzwe ko APR FC yatomboye Nkana FC yo muri Zambia, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bya Afurika,CAF yemenyeshejwe amakipe yo muri ibyo bihugu uko azacakirana mu mikino nyafurika.

Uko gahunda y’imikino iteye