Print

Minisitiri Shyaka yasanze 40% by’ abatuye Rusizi ari abakene biramutungura

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 November 2018 Yasuwe: 1040

Akarere ka Rusizi ni kamwe muri 7 tugize intara y’iburengerazuba gafite ubuso bwa kilometero kare 940.95. Ni akarere gafite ikiyaga cya Kivu gikorerwamo ubworozi ndetse n’uburobyi bw’amafi,abaturage bako bahinga umuceli mu kibaya cya Bugarama ndetse n’icyayi,kakanakora kuri pariki ya Nyungwe.

Ni kamwe mu turere dutandatu twatoranyijwe kuba umujyi wunganira umujyi wa Kigali. Nubwo hari ibyo byose bishobora kuzahura ubukungu bw’aka karere, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase yatunguwe no gusanga muri ako karere 15% bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije ,40% babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe naho abagera kuri 34% by’abana bakaba bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Minisitiri SHYAKA avuga ko hari ibyo abona biza ku isonga mu gutera imikorere nk’iyi gusa akavuga ko hari icyizere cy’impinduka nziza dore ko aka karere nta muyobozi ujya ukayobora igihe kinini.

Minisitiri Prof SHYAKA Anastase agaragaza ko ubuyobozi bw’aka karere bukwiriye kwita cyane ku cyafasha abaturage kubaho neza ndetse hakanibandwa cyane ku byo basanganwe birimo akarima k’igikoni ndetse n’izindi gahunda Leta yagiye ishyiramo imbara zigamije kuzahura abaturage.