Print

Davis D yatangaje umuhanzikazi nyarwanda abona akarabya indimi kubera ubwiza bwe

Yanditwe na: Muhire Jason 10 November 2018 Yasuwe: 2509

Icyishaka David uzwi nka Davis D ni umwe mu bahanzi nyarwanda bavugwaho udushya twinshi dutandukanye turimo gukora indirimbo zikundwa na benshi ndetse zikoranwa udushya ndetse n’amashusho ari ku rwego rwo hejuru .

Mu kiganiro aherutse kugirana na K Tv Rwanda yavuze uko abantu bishimiye indirimbo ye nshya Soso ikozwe mu buryo budasanzwe aho yatangaje ko iyi ndirimbo iri mu ndirimbo zamuhenze aho yamutwaye arenga Miriyoni y’amanyarwanda.

Yakomeje avuga ko kuri ubu afite ibikorwa byinshi ateganyirije abafana be birimo indirimbo igiye gusohoka muri uku kwezi .Abajijwe impamvu abantu bakunze kumwitiranye n’umuhanzi WizKid ko baba bakora bimwe we yasubije ko naho bahuriye kuko we ari Davis wakoze Soso WizKid akaba ari we wakoze Fever ngo iri ni itandukaniro riri hagati yabo.

Yagize ati” Davis D njyewe mfite soso yanjye rwose naho ihurira na Fever ya WizKid urumva ko ntaho duhuriye.”
Abajijwe umukobwa w’umunyarwanda ushobora kumukurura kuburyo yakwifuza ko bakorana amashusho yasubije ko ari umuhanzikazi charlotte Rulinda[ Charly]

Ati” Charly buriya niwe mukobwa kubwanjye numva twakorana amashusho.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe ari inshuti ye cyane mu buzima busanzwe kandi bajya basangira abajijwe niba bashobora kumutumikira kuri Charly kugirango bamusabe bazakorane amashusho Davis D yasubije ko umugabo ari uwisabira naramuka abikeneye azabimusaba ku giti cye atarinze gutuma undi muntu.

Twakwibutsa ko Davis D ari umuhanzi nyarwanda kuri ubu ukomeje kwiyerekana ibikorwa bidasanzwe kubera urukundo afitiye muzika nyarwanda ho kuri ubu ari mu bahanzi bamaze kubaka izina mu ruhando rw’umuziki nyarwanda abikesha ibikorwa bye birimo indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwubaka abanyarwanda.
Soso ya Davis D