Print

Sobanukirwa impamvu hari abantu imibu iruma kuruta abandi.

Yanditwe na: Ubwanditsi 10 November 2018 Yasuwe: 748

Richard Halfpenny umwarimu muri kaminuza ya Staffordshire University , umubiri w’umuntu ugira uduce twororokeramo uturemangingo, aho umuntu aba yifitemo twinshi cyane. Impumuro ituruka mu twenge tw’uruhu tuba twegereye ubwoya, niyo igera ku mibu ikabasha yo kwitoranyiriza umuntu waba ayiryoheye bitewe n’uko yumvise impumuro imuturukaho.

Akomeza yongeraho ko ari nayo mpamvu ushobora gusanga hari umuntu imibu iruma ku bwinshi , ariko hakabaho aabandi idakoraho. Umuntu rero nta ruhare aba yabigizemo kuko nta ruhare aba yagize mu kugena impumuro ituruka mu ruhu rwe.

Nanone kandi ngo hari ibishobora kuba byakoswa kuko hari igihe ibyo dukoraho, ibyo turya, ibyo tunywa bishobora gutuma uruhu rwacu rwibasirwa na microbe nko kuba umuntu yarya ibiribwa bifite poroteine ( proteins ) birinda uruhu kuba rwazana ibyuya bihumura nabi, byanakurura impumuro mbi ku ruhu.

Uyu mushakashatsi yemeza ko nta kintu kinini umuntu yakora ngo impumuro y’uruhu rwe ntihumurire imibu ahubwo , ibyiza ni ukurara mu nzitiramibu kuko gutuma imibu ikunda kuruma umuntu biterwa n’imiterere y’umubiri w’umuntu.
Imibu ni tumwe mu dukoko duhitana abantu benshi kiu isi kandi twororoka bidasanzwe kuko igizwe n’amoko arenga 3000.