Print

Ese koko Makonikoshwa yarakennye agera aho abura amafaranga yo gukora indirimbo?

Yanditwe na: Muhire Jason 10 November 2018 Yasuwe: 2389

Umuhanzi Makonikoshwa wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nkutekerezaho ,Nkunda kuragira ndetse n’izindi nyuma yuko avuye mu bitaro kubera indwara yari arwaye yatangaje ko ubu agarukanye amaraso mashya ndetse n’imbaraga zidasanzwe mu bikorwa by’umuziki nyarwanda.

Mu kiganiro UMURYANGO twagiranye na Makonikoshwa twamubajije ibyo ahugiyemo ndetse tumubaza no kumakuru amaze iminsi avugwa hanze ko nyuma yuko avuye mu bitaro yahuye n’ikibazo cyo kubura amikoro yo kujya mu nzu zitunganya umuziki ngo akora indirimbo maze adusubiza ko byaterwa n’amikoro ayariyo gusa atwemerera ko byashoboka bitewe n’ibintu umuhanzi gukora.

Yagize ati “ Yego birashoboka ariko nanone biterwa n’ingano y’ikintu umuntu ashaka [nko gukora amashusho yo ku rwego rwo hejuru] aho ibi biba bisaba ubushobozi burenze”

Yakomeje avuga ko byashoboka gusa ko we atariko biri kuko magingo aya amaze gukora indirimbo 4 ndetse mu mu cyumweru kiri imbere azashyira hanze indirimbo ye nshya yise Merina.

Ati” Kuri ubu mfite indirimbo 4 zitarasohoka aho kuri ubu ndi mugikora cyo gufata amashusho y’indirimbo yitwa Cyane nayo izasohoka mu minsi izaza.”

Yasoje abwira abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ko mu minsi ya vuba agiye gutangira gukora ibitaramo byo kubegera aho batuye abacurangira ndetse abasaba gukomeza kumushyigikira nawe abizeza ko mu minsi ya vuba agaseke gapfundikiwe kagiye gufungurwa aho yizeye neza ko ikiri muri ako gaseke kizabashimisha cyane.