Print

Umugore yajyanye mu nkiko umugabo wapanuye cyane igitsina cye bari gutera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2018 Yasuwe: 4209

Uyu mugore yabwiye urukiko ko uyu mugabo yari afite igitsina kinini cyane, gifite ubumuga bituma apanura icye ubwo barimo batera akabariro bityo akwiriye kumwishyurira aya mapawundi 800 kugira ngo yivuze gisubire uko cyahoze.

Silindile utuye mu mujyi wa Harare,yabwiye ikinyaamakuru Zimbabwe Mail ko igitsina cye cyari kimeze neza,ariko akimara kuryamana na Kurima muri 2016, cyahise cyaguka ku buryo bukomeye bityo yamureze mu nkiko kugira ngo amwishyurire ibihumbi 150 by’amarandi akoreshwa muri iki gihugu kugira ngo yivuze.

Silindile yavuze ko uyu mugabo yamusambanyije kandi yari asanzwe afite umugore bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Silindile Mangena yamaze kugeza ikirego mu rukiko rukuru rwa Zimbabwe arega uyu mugabo wamusambanyije akagura igitsina cye ndetse ko akwiriye kumwishyurira aya mafaranga kugira ngo ajye kwibagisha muri Afrika y’Epfo kugira ngo gisubirane.


Comments

mazina 10 November 2018

Nubwo abantu nyamwinshi bakunda "gusambana",bigira ingaruka nyinshi cyane:Ubwicanyi,gukuramo inda,gutana kw’abashakanye,sida,imitezi,kwiyahura,etc...Niyo mpamvu imana itubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.