Print

Umucamamanza ukomeye yahagaritswe ku kazi nyuma yo gufatwa ari kureba filimi z’urukozasoni mu biro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2018 Yasuwe: 1302

Uyu mugabo utavuzwe amazina wakoreraga ikigo gikomeye cyitwa Hogan Lovells,yafashwe n’abakozi b’ikindi kigo bahanganye ari kwirebera filimi z’urukozasoni aho gukora akazi,bakwirakwiza amashusho bamufashe ku mbuga nkoranyambaga bimuviramo guhagarikwa.

Abakozi b’ikigo cya Irwin Mitchell,gihora gihanganye na Hogan Lovells nibo bamufashe nyuma yo kujya inyuma y’ibiro bye,bakamufata amashusho atabizi,barangiza bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Abayobozi ba Hogan Lovells batangaje ko amashusho y’uyu munyamategeko wabo ari kurebera filimi z’urukozasoni mu kazi,bayohererejwe n’umugabo ukora muri Irwin Mitchell ariko batazi icyo yari agamije.

Hogan Mitchell yemeje ku munsi w’ejo ko yamaze kwirukana uyu munyamategeko kubera iyi myitwarire idahwitse yo kurebera filimi z’urukozasoni ku kazi.