Print

Eddy Kenzo yagize icyo abwira abantu bamuhoza ku nyeke bamusaba ko arongora

Yanditwe na: Muhire Jason 10 November 2018 Yasuwe: 831

Umuhanzi Eddy Kenzo uri mu bakunzwe muri Uganda kuri ubu akomeje kotswa igitutu n’abafana be bamubaza impamvu adashaka umugore kandi akuze gusa we ntabikozwa ahubwo abasubiza ko agifite indoto zibyo ashaka gusohoza maze agakora ubukwe.

Ubwo yatumirwaga mu kiganiro gica kuri Televiziyo ya NTV na Spark TV kitwa ‘Mwasuze Mutya’ Eddy Kenzo yahaswe ibibazo bitandukanye bimubaza impamvu atarongora Rema Namakula yateye inda maze mu gisubizo yatanze bigaragaza ko yari afite umujinya abasubiza ko igihe cyabyo nikigera azabishyira mu bikorwa.

Eddy Kenzo yagize ati “ Mfite indoto zanjye ,mwikomeza ku mpoza ku nyeke ngo nkore ubukwe. Abantu bakwiriye kuba uburenganzira nkabagaza kwesa imihigo niyemeje .Mfite ibibazo byanjye .Ndasaba ko abantu bandeka njyenyine kuko ndi kurwana no kubaka ubwami bwanjye .Gusa ibyo bavuga byose ntibaramenya inzozi zanjye . Gusa nzabereka umuntu ukwiye kumbera umugore .

Ni gute wambwira ngo nshake umugore nawe ubwawe utarashaka umugore .Nawe ufite impamvu zabe zibigutera ,Ibi nabwo nshobora kubyumbikanho na buri wese gusa nanone nabwo byakuraho umubano wanjye nabo ,Ndabasabye rero mumpe agahenge mbanze nitekerezeho,”

Edrisa Musuuza alias ubusanzwe uzwi nka Eddy Kenzo ni umuhanzi uri mubafite agatubutse muri Uganda ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bahenze muriki gihugu aho kuri ubu ari mubikorwa byo gukora ibitaramo ku mugabane w’uburayi mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye.