Print

Pep Guardiola yashimishije benshi kubera amagambo yavuze kuri Jose Mourinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2018 Yasuwe: 1819

Mu minsi ishize nibwo Mourinho yari mu mazi abira kubera gutsindwa umusubirizo ndetse afitanye ibibazo na bamwe mu bakinnyi batitwaraga neza bituma benshi bemeza ko ashobora kwirukanwa gusa yagarutse mu nzira nziza ari gutsinda buri kipe yose bahuye.

Pep yabwiye abanyamakuru ko yababajwe n’ibyababaye kuri Jose Mourinho ndetse yumvise amugiriye impuhwe kuko ibyamubayeho nawe abizi ko isaha n’isaha byamubaho.

Yagize ati “Nshyigikira abatoza bose igihe bari mu bibazo.Ibibazo Mourinho yarimo nanjye nabiciyemo mu minsi ishize gusa mpora nshaka gutsinda abatoza bose duhanganye.Si ngombwa ko tuba inshuti.Uyu mutoza ari mu bibazo ntekereza ko nanjye bishobora kumbaho mu minsi iri imbere.”

Manchester City irakira Manchester United uyu munsi muri shampiyona y’Ubwongereza,Premier League igeze ku munsi wa 12.