Print

Umuraperi Mukadaff niwe watsindiye igihembo cya ‘Urban Boys Collabo Challenge’

Yanditwe na: Muhire Jason 11 November 2018 Yasuwe: 1011

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Ugushyingo 2018 ,nibwo habaye amarushanwa ya nyuma yo guhitamo umuhanzi uhiga abandi mu kiswe ’Urban Boys Collabo Challenge’ yatangiye mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2018.

Urban Boys Collabo Challenge’ ni irushanwa ryateguwe na Urban Boys, rigamije gushaka umuhanzi bazakorana mu ndirimbo yabo bise ‘Ntukereho’, inumvikanamo ijwi rya Aimee Bluestone. Ni amahirwe yahawe abahanzi bafite impano ariko batarabasha kumenyekana.Muri aya marushanwa hibandwaga cyane ku muhanzi wahize abandi aho ku ikubitiro bahisemo abahanzi binyuze ku mbuga nkoranyambaga zagenewe iri rushanwa aho abatoraga bose bahitagamo uhiga abandi.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda icyo bakoraga bifataga amashusho barimo kuririmbira mu nanga y’indirimbo yari yarashyizwe kuri Youtube maze bakayoherereza iri tsinda rya Urban Boys nabo bagahita bayishyira muzindi ndirimbo zihatana.

Iri rushanwa ryari risigayemo abahanzi 5 barimo Mukadaff, M.I.K Official , Wasson ,Lickon Juniro ndetse na Yannick Lk.

Mu gitaramo cyo gusoza aya marushanwa cyabereye kuri Wakanda Villa i Remera aho Akanama nyempuramaka kari kagizwe na Dj Pius umwe mu bahanzi nyarwanda ufatwa nk’intararibonye muri muzika bemeje ko Mukadaff ariwe wagekanye igihembo cyo gukorana indirimbo n’itsinda rya Urban Boys.

Biteganyijwe ko mu bihembo uyu muraperi azahabwa birimo gukorana nabo indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.