Print

Abagore bo muri Afurika ntabwo bagisiramurwa nka mbere

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 November 2018 Yasuwe: 2085

Uyu mugenzo ukorwa ku bakobwa bo mu moko amwe n’ amwe yo muri Afurika, ukorwa bakata bimwe mu bice by’ inyuma ku gitsina cy’ umugore birimo na rugongo.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bamagana iyi migenzo bavuga ko ishobora kugira ingaruka zirimo n’ urupfu. Hari ubwo uwakoreweho uyu muhango yica no kuva cyangwa akicwa n’ inguma.

Imibare y’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku bana UNICEF igaragaza ko abagore n’ abakobwa miliyoni 200 mu Isi basiramuye.

UNICEF yerekana ko uyu mugenzo wagabanyutse ku gigero kinini muri Afurika y’ Iburasirazuba. Mu mwaka wa 1990 mu bakobwa bari bafite imyaka 14 y’ amavuko 71% bari basiramuye, uyu mubare waragabanutse ugera ku 8% muri 2016.

Ubwoko bw’ aba Masaï buri mu bukunze gusiramura abakobwa. Tanzania na Kenya nibyo bihugu byagabanyije cyane uyu muco wo gusiramura abakobwa bituma mu isi hose umubare w’ abakobwa basiramurwa ugabanuka.

Muri Afurika y’ amajyaguru umuco wo gusiramura abakobwa uri ku kigero cya 14% , bivuye kuri 60 % byariho 1990.

Muri Afurika y’ Iburengerazuba gusiramura abakobwa byavuye kuri 74 muri 1996, bigera kuri 25% muri 2007.

Umuvugizi w’ umuryango 28Toomany , Emma Lightowlers yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters ati “ Gusiramura abakobwa tubona bigabanuka mu bihugu byinshi, gusa biracyakorwa ku bakobwa bitegura gushyingirwa.”

Abakoze iki cyegeranyo bifashishije amakuru bakuye muri Demographic Health survey, no muri UNICEF.