Print

Cristiano Ronaldo na Messi ntibari mu bakinnyi 3 bazavamo uhabwa Ballon d’Or

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2018 Yasuwe: 2470

Ronaldo na Messi bamaze imyaka 10 bagurana iki gihembo,bashobora kutagaragara mu bakinnyi 3 bazatorwamo uwegukana Ballon d’Or uyu mwaka, itangwa n’ikinyamakuru France Football,kuko kuri ubu Luka Modric ahanganye na Raphael Varane ndetse na Kylian Mbappe.

Muri aya makuru yashyizwe hanze n’umunyamakuru w’Umufaransa Eric Mamruth,ni uko Luka Modric yanikiye aba basore babiri bahanganye ndetse nta gihindutse ashobora kwibikaho iki gihembo nkuko yabigenje mu biheruka birimo FIFA The Best na European Best Player Of The Year.

Mbappe na Varane nabo barahabwa amahirwe kuko bagize uruhare runini mu gutuma Ubufaransa bwegukana igikombe cy’isi mu Burusiya batsinze Croatia ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma.

Modric yari amaze iminsi yigaranzura Cristiano Ronaldo na Mohamed Salah gusa kuri iyi nshuro siko bimeze kuko agiye guhangana n’abakinnyi bamutwaye igikombe cy’isi.

Abakinnyi 3 bazavamo uzegukana Ballon d’Or ntibaratangazwa,gusa aya makuru yagiye hanze ni agaragaza uko bihagaze mu matora kugeza ubu.



Messi na Ronaldo bashobora kutazagaragara mu bakinnyi 3 bazatoranywamo uzegukana Ballon d’Or