Print

‘Dushobora kugira igihugu cyiza n’ amategeko meza kirimo abantu babi’ Mpayimana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 November 2018 Yasuwe: 3156

Mpayimana yatangarije UMURYANGO ko ku wa Kabili tariki 6, yagiye muri Bar Plus250 akabamenyesha ko azahakorera ikiganiro n’ abanyamakuru ku wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018, ikiganiro n’ abanyamakuru cyabereye ku marembo y’ iyi bar iri mu mujyi wa Kigali.Uyu munyapolitiki uherutse gutangaza ko yashinzeIshyaka ry’ Iterambere rya Abanyarwanda (Partie du Progress du peule Rwandais)yangiwe kwinjira muri iyi bar.

Mpayimana wari wateguye kwereka itangazamakuru abagize ishyaka PPR akanagirana ikiganiro nabo yavuze ko Bar Plus250 yamuhemukiye.

Yagize ati “Ni abantu bagira umutima wo kubangamira bagenzi babo ninacyo nanenze kuko burya dushobora kugira igihugu cyiza kirimo amategeko meza ariko kirimo abantu babi. Umuntu mukumvikana ikintu ku munota wa nyuma akagutaba mu nama?”


Mpayimana Philippe abasekiriste bamubijije kwinjira aganirira n’ abanyamakuru hanze ya bar Plus250

Mpayimana avuga ko iyo bamumenyesha mbere yari kwishakira ahandi agashimangira ko ibyo bakoze ari ukubura ubunyangamugayo. Gusa ngo ntibyamuciye intege.

Ati “Byansha intege gute se kandi aribyo bituma tujya muri politiki. Manager yari yabyemeye, nyiri bar abimenye ati ‘ntabwo nakira abantu bafite ishyaka ritari iryanjye muri bar yanjye’”

Manager Felecien Rukaka , ushinzwe ibikorerwa muri Bar Plus250 yatangarije UMURYANGO ko impamvu bangiye Mpayimana Philippe gukorera ikiganiro n’ abanyamakuru muri bar yabo ari uko yasohoye itangazo ko azahakorera ikiganiro n’ abanyamakuru atarishyura (reservation) gusa ngo iyo biba atari inama y’ ishyaka bari kumureka akayihakorera.

Yagize ati “Umuntu ntabwo yigeze atanga reservation nyuma y’ ibyo hagaragara itangazo rihamagaza abanyamakuru ngo bazaganira ku ishingwa ry’ ishyaka, urumva ibyo bintu…Harya wowe waba uri umuyobozi ibyo bintu ukabirebera gutyo?”

Umunyamakuru yabajije Rukaka niba bari kwemerera Mpayimana agakorera ikiganiro muri Bar yabo iyo aba atari inama ivuga ku bya politiki ati “Twari kumwemerera kuko n’ ubundi dusanzwe twakira abantu bakahakorera inama z’ ubukwe”

Amategeko y’ u Rwanda avuga ko umuntu kugira ngo yemererwe gukorera inama mu ruhame ari uko agomba kuba afite uruhushya yahawe n’ ubuyobozi bw’ akarere cyangwa ubuyobozi bw’ umurenge. Iri tegeko ni iryo mu 1980.

Mpayimana yatubwiye ko uru ruhushya kurwaka bitamurebaga kuko atari agiye gukoresha inama mu ruhame ahubwo yari agiye gukorana ikiganiro n’ abanyamakuru.

Umwe mu badepite b’ u Rwanda yatubwiye ko ‘inama mu ruhame’ bivuga inama iteraniyemo abantu barenze 10.


Comments

mazina 12 November 2018

Nagirango mare impunge Mpayimana Philippe.Kubera ko ari umukristu,akaba avuga ngo "Dushobora kugira igihugu cyiza n’ amategeko meza kirimo abantu babi".Nagirango mwibutse ko nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi "Abantu babi bose",isigaze gusa abantu beza.Nukuvuga abukora ibyo imana idusaba gusa.Imana izabikora kugirango isi ibe paradizo,nta gukena,akarengane,kurwara,gusaza cyangwa gupfa.Soma ibyahishuwe 21:4.Ndetse ngo tuzaba dukina n’inzoka,intare,etc...Bisome muli Yesaya 11:6-8.Niba ushaka kuzaba mu isi nshya cyangwa mu ijuru rishya dusoma muli 2 Petero 3:13,reka kwibera mu byisi gusa.Kora kugirango ubeho,ubifatanye no "gushaka imana",kugirango uzarokoke ku munsi w’imperuka.Ni Imana ubwayo ibigusaba muli Zefafaniya 2:11.Abibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Niyo mpamvu batazabona ubuzima bw’iteka.Iga neza bible ubanze umenye neza ibyo imana igusaba.Hali byinshi utazi imana igusaba.Niba ushaka kuyiga ku buntu,twagusanga iwawe,tukiga iminota 30 gusa mu cyumweru.


citoyen 12 November 2018

Ariko uyu mugabo Mpayimana mbona ari smart kabisa, nta rwaserera agira ibintu bye uba wumva birimo kubaha abandi no gukorera mu mucyo sinumva impamvu abantu bamubangamira kandi akunda kubahiriza amategeko. Bigaragara ko imyumvire ya bamwe icyuzuyemo gufunga mu mutwe na fanatism yuzuye ubujiji. Ngo " twakira abakora inama z’ubukwe"?!!!