Print

Byanyima yagiriye Perezida Museveni inama yo gufungirana Facebook ya Dr Nyanzi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 November 2018 Yasuwe: 1476

Uyu mubyeyi uvuga rikijyana, uyobora umuryango Mpuzamahanga w’ Abagiraneza Oxfam International asabye ibi Perezida Museveni nyuma y’ uko mu minsi ishize aherutse guhinyuza amagambo ya Museveni wari wavuze ko amaze imyaka 45 adateka. Museveni yabivuze avuga ko ari ko bikwiye kugenda ariko Winnie Byanyima yamusubije ko guteka atari umurimo wagenewe abagore gusa ko ahubwo ari umurimo ureba umugabo n’ umugore.

Byanyima yongeye guha Museveni ubutumwa biturutse ku itabwa muri yombi rya Dr Stella Nyanzi umwarimu muri Kaminuza ya Makerere umaze kuba kimwenyabose mu itangazamakuru kubera gutuka Perezida Museveni n’ umuryango we.

Muri Nzeli uyu mwaka Dr Nyanzi yatutse Esteri Kokundeka, nyina wa Museveni bituma mu ntangiriro z’ uku kwezi atabwa muri yombi. Muri iki cyumweru uyu mugore yararekuwe yanga kuva muri gereza.

Bishobora kuba aribyo byabaye intandaro yatumye Byanyima agira Museveni inama yo gufunga facebook ya Dr Nyanzi aho kumufunga we ubwe.

Yagize ati “Natwe iy’ umuntu adututse turamuboloka. Kuki utabira gutya? Birakabije gufunga umuntu ngo yagututse”

Yakomeje agira ati “Buri mu muntu utukanye agiye afungwa, ni abanya – Uganda bangahe basigara bakora? Twakenera gereza zingahe? Ibyo Stella ashyira ku mbugankoranyambaga bishobora kuba ari ibitutsi, ibishegu, ibikomeretsa, muboloke #FreedomOfExpression”

Iyo umuntu abolotse undi kuri facebook ntabwo ashobora kongera kubona ibyo yanditseho, ndetse n’ uwablotswe nawe ntashobora kubona ibyo uwamubolotse yanditse. Uwabolotswe ntashobora kwandikira uwamubolotse cyakora uwabolotse ashobora kubolokora uwo yabolotse bakongera gutumunaho nk’ ubwo byahoze.