Print

Iyi niyo minota myiza umugore n’umugabo bari gutera akabariro bakwiye kumara bagashira ipfa

Yanditwe na: Martin Munezero 11 November 2018 Yasuwe: 14020

Abantu benshi bakunda kwibaza igihe nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara. Abagabo ahanini, nibo bakunda kugira impungenge z’igihe byasaba ngo bashimishe abagore babo. Mu mwaka wa 2005, ni bwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n’akabariro.

Nyuma yaho ni bwo Dr Eric Corty yagize nawe icyo abitangazaho. Yagaragaje ko nyuma y’ubushakashatsi yakoze, yasanze hagati y’iminota 3 n’iminota 7 ari bwo umugabo n’umugore baba banyuzwe. Yongeraho ko hagati y’iminota 7 na 13 ari igihe cyiza abakora imibonano mpuzabitsina baba bashize ipfa.

Abagabo barangiza vuba bakunda kwibaza igihe nyacyo baba bagomba kumara batararangiza.

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2007 na 2012 bwemeje ko umugabo arangiza vuba iyo atabasha kurenza iminota nibura 2. Gusa hari n’abarangiza mu gihe bakinjiza igitsina cyabo mu cy’umugore.

Twakwanzura ko kugira ngo imibonano mpuzabitsina iryohere abayikora , igomba kumara hagati y’iminota 17 na 43 habariwemo igihe cyo gutegurana kw’abashakanye nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje. Igihe cyiza cyo gutegurana kigomba kumara hagati y’iminota 10 na 30.


Comments

Habumuremyi Eric 14 October 2021

Mbere nambere mbanje kubashimira kubushakashatse muba mwadukoreye ,nkaba numvaga mwazajya mutujyezaho nibindi biganiro byafasha umuryango kwiyubacyira umunezoro mu muryango.