Print

Umugore n’ abana be 2 batawe kubera ubwicanyi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 November 2018 Yasuwe: 795

Elly Maate Kigezi, umuvugizi wa Polisi muri aka gace yavuze ko uyu mubyeyi w’ imyaka 50, umuhungu we w’ imyaka 20 n’ umukobwe w’ imyaka 12 batawe muri yombi ku wa Gatanu bakuwe mu rugo rwabo.

Uko ari batatu bakurikiranyweho kwica umugabo witwa Philip Werondere bari bagiranye intoganya.

Chimpreports yatangaje ko uyu mubyeyi w’ imyaka 50 yakubise umusekuzo umugabo we wari wafashe ku gatama bitumuviramo urupfu.

Polisi yavuze ko igikomeje iperereza, gusa ngo umurambo w’ uyu mugabo wabonetse ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze buhita bumenyesha polisi.