Print

Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere avuye muri gereza

Yanditwe na: Muhire Jason 12 November 2018 Yasuwe: 1229

Umuhanzi Kizito Mihigo wari umaze imyaka irenga ine afungiye ibyaha birimo icyo gushaka kugirira nabi umukuru w’ igihugu nyuma yo kuva muri gereza yashyize hanze indirimbo ya mbere ikubiyemo ubutumwa bushimira Imana nyuma yuko afunguwe ngo kuko iki gitekerezo yifuje kugishyira mu bikorwa nyuma yuko asohotse muri gereza ya Mageragere.

Mu kiganiro yagiranye na Sunday Night yavuze ko iyi ndirimbo yashyize hanze yayikoreye gushimira Imana aho igaragaza urugendo rw’umuntu w’umutunzi utambirijwe n’ishema utari umukizwa ku Mana. Ngo iyo ibyo bintu bishize n’ishema riyoyotse nibwo wa muntu yibuka ubuzima. Ibi Kizito akaba aribyo yashatse kuvuga muri iyi ndirimbo ye nshya igaragaza ko Imana idashobora kwemera guhomba uwo muntu watwawe n’iby’Isi iramuhombya.

Yagize ati” Nabahimbiye indirimbo yitwa ‘aho kuguhomba yaguhombya’ . Ni indirimbo y’Imana, ivuga ukwemera, ivuga kugarukira Imana. Nasobanuraga ko iyo abantu bakize cyangwa bari mu bihe by’umunezero. Umuntu iyo afite ubutunzi bwinshi cyangwa ishema ryinshi rimwe na rimwe yibagirwa Imana, cyangwa akajya […] kubemera birumvikana, akagenda atana nayo."

Yakomeje avuga ko nyuma yuko ishema n’ibintu bitagihari aribwo yongera kugarukira Imana cyangwa akongera kuzura umubano n’Imana Ati” Muri iyi ndirimbo nerekana ko aho kugira ngo Imana ikubure, umubano wawe nayo ubure. Imana yahitamo ko ibyo bintu bibura noneho wowe ukayigarukira.”

Muri iyi ndirimbo yumvikanama amagombo agira ati” Ndangamiye umusaraba niyo nganzo yanjye ,Ndangamiye iryo banga ry’umucunguzi kuko ariryo ryesha agakiza ,ndangamiye ubugingo buhoraho[..] ngo aya magambo yashakaga kwerekana ishimwe afite ku mutima we akesha Imana

Ngo akiri muri gereza ntiyayihaye umwanya cyane

Nyiri muri gereza byarangoraga cyane kugirango mbone umwanya nshake igitekerezo nishimiye nkibyazemo indirimbo gusa iyi ndirimbo kuva mvuyeyo nahise numva inyubatse niko guhita mfata ikaramu nyishyira ku rupapuro kandi byari byoroshye cyane ko mpita nyishyira hanze cyane ko nzi gukoresha bimwe mu byuma by’umuziki.

Kizito w’imyaka 37 y’amavuko yasoje avuga ko nyuma yuko avuye muri gereza yifuje gushimira Imana yamukoreye ibikomeye ari nabwo yashyize mu bikorwa igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yakorewe muri The Sounds na Bob Pro naho amashusho ayoborwa na Mariva aho ngo agikomeje urugendo rwe rwa muzika.

REBA AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO YA KIZITO: