Print

Bishop Rugagi ati ’Isi yose yaramenye byararangiye!’

Yanditwe na: Martin Munezero 12 November 2018 Yasuwe: 2485

Ibi Bishop Rugagi yabitangaje mu materaniro yo kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018. Yabitangaje abihereye ku kuba mu cyumweru gishize yaragiranye ibiganiro n’umuherwe w’umupasiteri witwa Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Major 1 cyangwa se Prophet Bushiri wari uri mu Rwanda.

Rugagi yavuze ko Bushiri yari yaje mu Rwanda kuharuhukira ariko yahagera akamwandikira ngo aze baganire, ibi byatunguye Rugagi ndetse ngo yabanje no gushidikanya ko ari abatekamutwe bamwoherereje ubwo butumwa.

Rugagi yavuze ko mu minsi yashize yari yaragerageje guhura na Prophet Bushiri ariko agasanga amafaranga byamutwara atarayatunga kuva Imana yamurema. Gusa ngo icyifuzo cye Imana yakibonye iri mu ijuru maze imukorera igitangaza irabahuza.

Bushiri ngo yabwiye Rugagi ko mbere yo kuza mu Rwanda Imana yamubwiye byinshi ku we.

Rugagi yavuze ko Prophet Bushiri ari igikomerezwa ku buryo adashobora gusura itorero riciriritse. Ngo ni yo mpamvu atasuye itorero rya Rugagi ku Cyumweru.

Ati: “Igishobora gutuma adateranira hano nuko amavuta ye atari ayo mu itorero nk’iri. Ni yo mpamvu tutashobora kugirango tumwakire ahangaha”.

Rugagi yagaragaje agaciro yahawe na Prophet Bushiri agira ati: “Abantu bajya banga gushyira amavuta muri RAV 4 ihengamye ngo baze kundeba ariko undi agashyira amavuta mu ndege aje kundeba! ….akishyura amafaraga atabarika kubera umuntu umwe!”

“Isi yose yaranyemeye”

Rugagi yavuze ko kuba umushumba w’itorero rikomeye ku isi akaba n’umuherwe uzwi ku isi yarageze mu Rwanda akamutumira ngo baganire, ngo byonyine bihagije kugirango byerekane ko isi yose yemeye Rugagi.

Ati: “Ubu njyewe noneho nubwo nakwicara mu masangano y’imihanda, nukubwira Imana gusa nti: ‘Isi yose yaranyemeye’, narabirangije, nubwo nonaha nagenda nkicara mu masangano y’umuhanda gusa nkamanika amaguru, ubu isi yaranyemeye! byararangiye! Ubyange cyangwa ubyemere ibyo birahagije….

Rugagi yavuze ko Prophet Bushiri amaze guhura n’abaperezida barenga 47 kubera uburyo ari umuntu ukomeye. Kubw’ibyo Bishop Rugagi arahamya ko kuba yahuye na we Imana yamuzamuye mu yindi ntera.

Ati: “…Imana yarankomeje, ubuhanuzi bwarasohoye…uyu munsi mfite amavuta yuzuye, …ndimo ndumva uburemere budasanzwe…ibyari inzozi ntibikiri inzozi bimaze kuba ibintu bifatika”.

‘Sinzapfa ntarabona abakirisito batunze indege zabo’

Nyuma yo kugaragaza uburyo Imana yamuhuje n’umuntu ukomeye, Bishop Rugagi yahamirije abakirisito ati: “Ntabwo nzapfa ntarabona abakirisito batunze indege zabo!”

Bishop Rugagi yavuze ko guhura na Prophet Bushiri byasohoje ibyo Imana yamubwiriye mu masengesho yasengeye mu mazi no ku misozi ya Kanyarira na Kinyamakara.

Prophet Bushiri ni muntu ki?

Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Prophet Bushiri cyangwa Major one yavutse mu 1983. Ayobora itorero ryitwa Enlightened Christian Gathering rifite icyicaro i Pretoria muri Afrika y’Epfo rikagira n’amashami hirya no hino ku isi.

Ni umushoramari ukomoka muri Malawi, afite ikigo cy’ishoramari gikomeye cyitwa Shepherd Bushiri Investments (Pty) Ltd. Akora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijyanye n’ubwubatsi, serivisi z’amahoteri n’ingendo z’indege n’ibindi.

Prophet Bushiri Ngo yatangiye ubucuruzi akiri muto ahawe inguzanyo na se.


Prophet Bushiri ni umuvugabutumwa ukomeye akaba anafite ifaranga ritubutse

Itorero rye ngo rifite amashami arenga 1700. Ajya akoresha ibiterane bikitabirwa n’abasaga ibihumbi 95.

Ni umwe mu bapasiteri b’abaherwe muri Afrika no ku isi dore ko afite indege ze bwite eshatu, televiziyo, kaminuza, ishuri ry’imikino (sports academy), n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye. Bivugwa ko afite umutungo urenga miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika. Aba mu nzu ya miliyoni hafi ebyiri z’amadorali y’Amerika.

Akunze kugira uruhare mu bikorwa byo kubakira abatishoboye, kubarihira amashuri, no gutanga ibiryo kubahuye n’inzara. Umufasha we yitwa Mary Bushiri, bakaba bafitanye abana babiri gusa.

Bushiri avuga ko yagiye mu ishoramari kugira ngo abone ibitunga umuryango we nyuma yo gusobanukirwa ko itorero ridashinzwe gutunga umuryango we.

Uyu ni we waganiriye na Rugagi ndetse ngo yamuhuje n’abandi bashumba b’amatorero b’abaherwe barimo umumiliyoneli witwa Prophet Uebert Angel uyobora itorero ryitwa Good News Church rikorera mu Bwongereza. Uyu Prophet Uebert ni na we Bushiri afata nk’ikitegererezo cyangwa umubyeyi we wo mu buryo bw’umwuka.

Rugagi na we amaze kwamamara mu Rwanda kubera ibintu akora n’ibyo avuga bigateza ururondogoro. Yamamaye cyane ubwo yizezaga abakristo be gutunga Range Rover mu mezi atatu gusa, icyakora ukabanza gutanga ituro ry’ibihumbi bitanu (5,000Frw), no kwizera ko bizasohora. Yigeze no gutangaza ko agiye kujya azura abapfuye.

Mu minsi micye ishize, yagurishije abayoboke be udutabo abizeza ko tuzabahindurira ubuzima, bakabona ubutunzi, akazi, abagabo n’ibindi. Agatabo kamwe karagura 10,000Frw kuzamura. Aherutse no kuvuga ko agiye kugura indege ye bwite bitungura abantu.

Inkuru@IBYISHIMO


Comments

Charles 12 November 2018

Mana wadukijije aba bateka mutwe koko, aba barengwe birirwa bakina abantu ku mubyimba iyo bamaze kubacuza utwabo !!

Mana dukize aba bibone, aho guca bugufi batesheje abantu umutwe mu bwibone gusaaaaaa !!! ngo barabasengera.
Mu bikorwa Imana yakoze,ntiyigeze yirata ubukire cg ubwibone !
Aba bateka mutwe rero bamara guhaga ibya rubanda barangiza bakirata, Imana nibadukize rwose !!


hitimana 12 November 2018

Ndabona we na Gitwaza bakabije mu "kwiyemera".Bigaragaza neza ko ari "abisi",bishakira ifaranga gusa bakoresheje akarimi keza.Bishop RUGAGI arakataje mu gukunda ibyisi.Umenya atazi ko abantu bose bakunda ibyisi imana izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Yohana 2:15-17).Ikindi kandi abankunda ibyisi,imana ibita abanzi bayo (Yakobo 4:4). YESU yasize adusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu" (Matayo 10:8).Niyo mpamvu INTUMWA za YESU,iyo wazihaga amafaranga,zarakubwiraga ngo "gapfane n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).YESU n’Abigishwa be,bagendaga bazura abantu,bagakiza abaremaye.Iyo baza kumera nk’aba ba Bishop RUGAGI bagenzwa no gushaka ifaranga,imodoka n’indege,bari kuba abakire cyane.Ariko kubera ko bakoraga umurimo w’imana ku buntu,bari abakene cyane.Abantu bose bameze nka Bishop RUGAGI,nubwo biyita abakozi b’imana,Bible ibita “abakozi b’inda zabo “ (Romans 16:18).Imana idusaba kubasohokamo kugirango tutazarimbukana nabo ku munsi w’imperuka (Ibyahishuwe 18:4).