Print

Umupfubuzi umaze kuryamana n’abagore 1,000 yavuze ikintu benshi bakunze kumusaba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2018 Yasuwe: 5659

Uyu munya Australia wasezeye ku kazi ko gukora muri Banki akajya kwibera umupfubuzi,yabwiye ikiganiro gikomeye cyo kuri TV cyitwa The Morning Show ko buri mugore wese umwitabaje agomba kumwishyura hagati y’amapawundi 220 n’ibihumbi 3 by’amapawundi kugira ngo bagirane ibihe byiza.

Uyu mupfubuzi wabigize umwuga,yavuze ko ababyeyi be bishimiye aka kazi ke ndetse avuga ko abagore benshi baryamanye bahurije ku cyifuzo kimwe cyo kubazanira ibyo kurya bya mu gitondo mu buriri.

Yagize ati “Sinigeze mbwira ababyeyi banjye akazi nkora gusa baje kubimenya.Ntibigeze bamfata nabi kubera iyo mpamvu.Benshi mu bagore twaryamanye bansabye kubajyanira ibyo kurya bya mu gitondo mu buriri.Benshi mu bagore twahuye,twagiranye ibihe byiza ndetse bifuje ko twongera guhura.”

Ryan yavuze ko benshi mu bagore baryamanye ari abatandukanye n’abagabo babo ndetse n’abatishimira uko abagabo babo batera akabariro.

Ryan yavuze kandi ko amaze kuryamana n’abagore 1000 ariko benshi mu bagore baryamanye bari hejuru y’imyaka 30 uretse umwe wari ufite imyaka 20.


Comments

karekezi 12 November 2018

This world is mad.Gusambana byabaye umukino.Tekereza kuryamana n’abagore 1000 ukumva uri proud!!! Ni kimwe mu bintu byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Kandi ba rusambanyi muli iki gihe ni za millions nyinshi cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.