Print

Ibi nibyo bintu umugore abwira umugabo bikamutere ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 12 November 2018 Yasuwe: 9047

1.Abagabo bakunda ko umugore ababwira ko bazi gukora imibonano mpuzabitsina. Bityo rero, mugore uko uzarushaho kumubwira ko ari umuhanga mu kuryoshya imibonano, niko umugabo azarushaho kwigirira ikizere ibyo bimwongerera uburyohe, no kurangiza (ejaculation) bimuryoheye bihebuje.

2.Abagabo bashimishwa no kubwira ko ibyo bakoreye umugore aribo ba mbere babikoze (ari ubwa mbere bibaye kuri uwo mugore).

Mu gihe cy’imibonano, iyo umugore abwiye umugabo amagambo nk’aya: Yewewe, ibi ni ibiki unkoreye? Wabyigiyehe ko ari ibyiza?” Ibyo bitera umugabo kumva ko adasanzwe, bikamutera gushaka ukuntu yahora akunezeza, ngo akomeze no gushimwa.

3.Gutegura hakiri kare igikorwa cyo guhuza ibitsina, umwandikira za sms (message), ziganisha ku mibonano, ibyo bizamutera kwiyumvamo ubushake hakiri kare.

4.Mubwire ukuntu wikozeho kugira ngo aze gusanga uri mwiza, mubwire se ukuntu wambaye ibintu biza kumutera gushyuha,mubwire ibimutera kugira amerwe, akamira amacandwe, umubwira uburyo wakoze imisatsi, uburyo yambaye utuntu turi bumukurure; ibyo biramutera gutangira kugira ibitekerezo biganisha ku gikorwa nyamukuru cyo guhuza ibitsina, bityo bize gutuma muza kuryoherwa mubonanye.

5.Mu gihe muryamanye rimwe na rimwe, jya umubwira, umwogeza ko yakora cyane, ko yakongeramo ingufu, ko ibyo bigusaza, iryo jambo rizamutera kunezerwa , arusheho kuryoherwa.

Ni ahanyu rero bagore mufatireho mukurikize izi nama tubagira