Print

Perezida Ali Bongo wa Gabon ngo ‘ntiyapfuye arimo koroherwa’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 November 2018 Yasuwe: 583

Ni mu gihe hamaze iminsi ibihuha ku buzima Perezida Bongo w’imyaka 59, aho bamwe bavuga ko afite indwara yaturutse ku ndwara y’umutima.

Ari kuvurirwa muri Arabia Saudite, uburwayi bwaturutse ku munaniro ukabije bwo guturika imitsi y’ ubwoko.

Umuvugizi we Ike Ngouoni yavuze ko perezida Bongo arimo koroherwa ku mpande zose.

Ngouoni ntaho yigeze avuga ko Perezida Bongo arwaye umutima, ahubwo yavuze ko ava amaraso bigasaba abaganga kumwitaho.

Ali Bongo yasimbuye ku butegetsi se Omar Bongo mu 2009, wari uyoboye iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afrika imyaka irenga 40.

Muri 2016 yatsinze amatora ya kabiri yaranzwe n’imvururu no gushinjanya ubujura bw’ amajwi. Muri iyi minsi Bongo ari kuvurirwa muri Arabia Saudite, Riyadh, utavuga rumwe na Leta muri Gabon Jean Ping, yongeye kwemeza ko ari we yatsinze amatora.

Mu mpera z’ icyumweru gishize ikinyamakuru cyo muri Gabon cyahagaritswe amezi atatu kubera ko cyanditse ko igihugu kidafite ukiyoboye kandi ko ahubwo Minisitiri w’ Intebe yagirwa Perezida w’ inzibacyuho.