Print

Amerika: Ya nkongi ikomeye imaze guhitana 31, abarenga 200 baburiwe irengero

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 November 2018 Yasuwe: 956

Ikigo gishinzwe iteganyagihe kivuga ko iriya nkongi yatijwe umurindi n’inkubi y’umuyaga bituma igera ahantu hanini. Hibasiwe cyane agace kitwa Paradise kari muri San Francisco, umurwa mukuru wa Leta ya California, USA.

Ubu ngo hari abantu ibihumbi 25 bimuwe kugira ngo batagerwaho n’uriya muriro. Umwe mu bapolisi bari gukora ubutabazi witwa Kory Honea avuga ko bataramenya neza amazina ya banyakwigendera kuko bahiye bagakongoka ariko ngo bazapima uturemangingo twabo(AND) nyuma bamenye abo ari bo.

Ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Instagram hariho amafoto y’ababyeyi bari mu gahinda kenshi kuko bataramenya irengero ry’abana babo.M

Webber warokotse iriya nkongi nyuma yo kuyibonera kure agahitamo guhungisha umuryango we yabwiye abatabazi ko yahungabanyijwe n’ubukana bw’uriya muriro.

Ati: “ Ubu ndumva nahungabanye kuko ntaho dusigaye twatakaje ibintu byose.”
Hari bamwe mu banyapolitiki batangiye kunenga Perezida Donald Trump kuko nta jambo aravuga kuri iki cyorezo.

Bamushinja ko yarangariye ikibazo cy’abimukira bava muri El Salvador , Honduras, Venezuala naMexique bashaka kwinjira muri USA ndetse n’iby’inama yarimo i Paris akirengagiza ko iwe hari kugurumana.