Print

Meddy utegerejwe mu Rwanda yatangaje ikintu akumbuye cyane kurusha ibindi

Yanditwe na: Muhire Jason 12 November 2018 Yasuwe: 1117

Meddy umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda aho kuri ubu asigaye akorera umuziki we muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika kuri ubu yatangaje ko mu bintu akumbuye cyane ndetse yifuza ko yasanganirwa nabyo ku mwanya wa mbere yashyizeho amandazi.

Ibi bibaye nyuma yuko hamenyekanye inkuru ivuga ko ariwe mutumirwa mukuru mu gitaramo gisoza umwana cya EAST AFRICAN PARTY kizabera mu mujyi wa Kigali.

Meddy umaze iminsi mu gihugu cya Tanzania aho yari akubutse mu gihugu cya Kenya mu gitaramo abinyujije kuri Instagram yabwiye abakunzi b’umuziki we ko bagomba kumusanganiza amandazi ku kibuga cy’indege kuko ngo ayakumbuye cyane.

Yagize ati” Njye ndifuza ko banzanira amandazi ku kibuga cy’indege”

Meddy atangaje ibi nyuma yuko aherutse gushyira hanze indangabihe igaragaza bimwe mu bitaramo ateganya gukora harimo nicyo mu Rwanda ,Ikindi kuri ubu nuko hari kuvugwa ko ari gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond nubwo aba bombi batari banzura ngo bavuge ko uwo mushinga uhari kandi uri gukora ahubwo bashaka kuzafungurira agaseke abafana babo umunsi umwe.

Kuri ubu Meddy n’umuhanzi ufite amateka hano mu Rwanda aho mubindi bihugu bitandukanye bemeza ko ari umuhanzi mwiza ndetse ufite icyerekezo byagera ku bihangano bye bagakunda indirimbo ye Slowly ndetse na Holy Spirit aho kuri ubu yasohoye iyo yise Adi Top kuri ubu imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imazeho ukwezi kumwe.