Print

Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo yabwiye Gonzalo Huguain ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2018 Yasuwe: 3116

Gonzalo Huguain yasohowe mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo yarangiza agatuka umusifuzi byamuviriyemo ikarita itukura ndetse biteza umwuka mubi watumye abakinnyi barimo na Cristiano Ronaldo bamwuzuraho,bamubwira amagambo atandukanye.

Benshi bavuze ko Cristiano Ronaldo yashwanye na Huguain cyane ko bivugwa ko uyu munya Argentina amufitiye inzika y’uko ariwe wamusohoye mu ikipe ya Juventus ariko Ronaldo yabihakanye avuga ko yamusabaga kwihangana kugira ngo atazafatirwa ibihano biremereye.

Yagize ati “Namusabye gutuza kugira ngo bitamuviramo kuzafatirwa ibihano biremereye.Ntiyagize umukino mwiza,gutsindwa byamubabaje kandi ni ibintu byumvikana.Nizere ko atazafatirwa ibihano birenze.”

Huguain yasabye abafana ba AC Milan imbabazi kubera iyi myitwarire mibi yagaragaje ku musifuzi wabasifuriye mu mukino batsinzwemo na Juventus ibitego 2-0 ku kibuga cyabo,cyane ko yahushije na penaliti muri uyu mukino.