Print

Mico The Best yavuze ku rugendo ateganya rwo kujya gusura umukobwa bakundana

Yanditwe na: Muhire Jason 13 November 2018 Yasuwe: 548

Mico The Best wagiye avuga ko akundana n’umukobwa wo hanze y’umupaka y’u Rwanda bitegura gukorana ubukwe yavuze ko habura amezi nk’atatu akajya gusura umukobwa akunda by’agahebuzo utuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mico The Best mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko uyu mukobwa yitwa Akeshia aho bamaranye amezi 18 bivuga ko ari umwaka n’amezi 6 bari mu rukundo ko kuri ubu ari gushaka uburyo bwo kujya gusura inshuti ze n’umuryango we mu rwego rwo guhuza umubano hagati yabo.

Mico wavuze ko akirimo gushaka ibyangombwa byerekezayo yahishuye ko bishobora ashobora kujyayo nyuma y’amezi 3 cyangwa arenzeho bitewe nuko azaba yarabonye ibyangombwa kuko ngo kubibona n’umugisha.

Abajijwe ku bijyanye n’ubukwe bwe yasubije ko ntakintu yabitangazaho kuko hakiri byinshi akirimo gutekerezaho mbere yo kugira icyo avuga ku bukwe bwe n’uwo mukunzi we w’umunyamerika kazi.

Mico The Best n’umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat wagiye uvugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye gusa agakomeza kwemeza ko ataribyo ahubwo ari inshuti ze zisanzwe aho kuri ubu yemeza ko akundana n’uyu mukobwa witwa Akeshia yemeza ko bombi bakundana urukundo ruzira uburyarya.