Print

Umugore wabyaye abazwe yateye icyuma nyirabukwe wari umurwaje aramwica

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 November 2018 Yasuwe: 2156

Ikinyamakuru Dail Monitor, Umuryango ukesha iyi nkuru ntabwo cyatangaje amazina y’ uyu mugore kubera impamvu z’ umutekano we.

Uwabibonye yavuze ko impamvu uyu mugore yateye icyuma nyirabukwe ari uko nyirabukwe yari arimo kumubuza gutoroka ibitaro, gusa ntabwo impamvu yashakaga gutoroka ibitaro yamenyekanye.
Esther Akol, wabonye uko byagenze yavuze ko uyu mugore yafashe icyuma akagitera mu gatuza k’ umubyeyi wamubyariye umugabo, yabona amwishe akajya guhisha umurambo mu bwiyuhagiriro.

Yagize ati “Dutekereza ko buri kimwe cyose uyu mugore yari yaragiteguye, byadutunguye kumva ko mu gicuku yishe nyirabukwe”

Ibyabaye byakuye umutima, abakozi bo muri ibi bitaro, abarwayi n’ abarwaza

Umuvugizi wa polisi muri aka gace Michael Odongo yavuze ko uyu mugore n’ umwana w’ umuhungu yabyaye polisi yabatwaye mu rwego rwo kubarindira umutekano kuko abaturage bashaka kumwica kubera umujinya.

Dr Ekunait Oumo, muganga mukuru kuri ibi bitaro yavuze ko ari ubwa mbere ubwicanyi nk’ ubu bubereye muri ibi bitaro. Mukecuru Akiror abaganga bamugezeho basanga byarangiye.