Print

Félix Tshisekedi na Kamerhe, gushyigikira umukandida w’ abatavugarumwe babivuyemo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 November 2018 Yasuwe: 527

Martin Fayulu wigeze gukomera mu myigaragambyo yamamagana Kabila inshuri zirenze imwe arisigaye ashyigikiwe n’ abatavugarumwe 5 muri 7.

Fayulu yari yatowe nyuma y’ iminsi itatu abatavugarumwe na Leta ya Kongo bateraniye I Geneve mu Busuwisi kubera iki gikorwa.

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo mwene Etienne Tshisekedi, Félix Tshisekedi yabwiye Radio y’ I Kinshasa Top Congo FM ati “Ndasinyuye. Sinshobora gukora ibihabanye n’ibyabantoye. Ibyo byaba ari nko gusinyira urupfu rw’umwuga wanjye wa politiki.”

Nyuma Tshisekedi, Kamerhe

Vital Kamerhe, Umuyobozi w’Ishyaka UNC riharanira ubumwe bwa Congo.

Itangazo ryemeza Fayulu nk’uzahagararira abatavuga rumwe na Leta rikimara gusohoka ku Cyumweru tariki 11 Ugushyingo, abayoboke ba UNC bagiye mu mihanda basaba umuyobozi wabo kwivana muri ayo masezerano.

Kamerhe yabwiye Radio Top Congo ati “Icyerecyezo cya Politiki yanjye kintegeka kugendera ku busabe bw’abaturage […] Niyo mpamvu ntangaje ko nivanye mu masezerano ngo nubahe ubushake bw’abaturage. Badahari, nakabaye ndi njye nyine ntari no mu ishyaka.”

Jeune Afrique yatangaje ko bamwe mu bashyize umukono kuri ayo masezerano barimo Freddy Matungulu na Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe batangaje ko bagishyigikiye Fayulu.