Print

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufungirana umwana we muri boot imyaka 2 yambaye ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2018 Yasuwe: 1516

Uyu mugore akimara kubyara umwana we w’umukobwa yise Selena,yahise afata umwanzuro wo kumuhisha umuryango we,ahita amufungirana muri boot y’imodoka ye,aho yajyaga amukuramo agiye kumwonsa gusa.

Rosa yamaze imyaka 2 afungiranye umwana we muri boot

Uyu mwana w’umukobwa yahuye n’ibibazo bikomeye birimo kugwingira ndetse n’ubumuga butandukanye cyane ko atazi kugenda.

Muri 2013 nibwo umukanishi w’imodoka ya Rosa yumvise urusaku muri Boot afunguye asangamo umwana wambaye ubusa,yaragwingiye ku buryo bukomeye ndetse akeneye ubufasha bituma ahamagara polisi cyane ko nyina yari yamubujije gufungura boot kubera ko yari yuzuye.

Rosa Maria Da Cruz yahisemo gufata uyu mwana we wari uwa kane nyamara arera neza abandi 3 yari afitanye n’umugabo we.

Rosa Maria Da Cruz yitabye urukiko rw’ahitwa Tulle mu Bufaransa rumukatira igifungo cy’imyaka 20 kubera guhohotera uyu mwana we,uri kwitabwaho bikomeye n’abaganga kuko yahuye n’ubumuga kubera kumara iyi myaka 2 muri boot.