Print

Diamond ari gusaba Tanzania kumukuriraho ku bihano bikaze yahawe kubera indirimbo y’urukozasoni [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 November 2018 Yasuwe: 2964

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Godfrey Mwingereza yatangarije ikinyamakuru Mwananchi ko iyi ndirimbo ihagaritswe kuba yakoreshwa aho ari ho hose mu gihugu kuko ngo irimo ibintu bitemewe muri rubanda (society).

Uyu muyobozi yatangaje ko iyi ndirimbo irimo amagambo ashyigikiye ubusambanyi bunyuranye n’uko umuntu aremwe kandi ko harimo n’ibitutsi.

Diamond nawe ntiyicaye gusa kuko yahisemo kunyuza ubutumwa bwe ku rukuta rwa instagram asaba imbabazi iki kigo ko cyamugabanyiriza ibihano yafatiwe.

Mu byo Diamond yifuza harimo kuba bareka indirimbo ye ikajya icurangwa mu masaha y’ijoro abana baryamye, Ikindi ngo ni uko iyi ndirimbo bareka ikaguma kuri "YouTube".