Print

Urusamagwe rwirukanse ku modoka yari itwaye ba mukerarugendo bashya ubwoba [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2018 Yasuwe: 2836

Uru rusamagwe rwari rwariye karungu,rwirutse kuri iyi modoka yari ifunguye hejuru rushaka kurya ba mukerarugendo yari itwaye,bituma bashya ubwoba ndetse bamwe bavuza induru nkuko byagaragajwe n’amashusho yafashwe agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo uru rusamagwe rwabonaga ko rushobora gufata iyi modoka yari itwaye aba ba mukerarugendo,rwayirutseho ndetse aba bantu bari basuye iyi pariki bagira ubwoba ko rurayifata rukinjira gusa umushoferi wayo yatwaye ku muvuduko mwinshi ararusiga.

Aya mashusho yagiye hanze nyuma y’aho Leta y’Ubuhindi iri gushakisha uruhindu umuntu wishe urusamagwe rwitwa Avni rwari rumaze kwivugana abantu 13 mu myaka 2 ishize.