Print

Abasirikare bakuru muri Ethiopa 63 batawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 November 2018 Yasuwe: 2035

Berhanu Tsegaye yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo, avuga ko aba basirikare bakurikiranyweho no kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “26 bafashwe kubera ruswa, 36 bafatwa kubera kubangamira uburenganzira bwa muntu”

Ibi bibaho gake cyane. Abasesenguzi bavuze ko ari Minisitiri w’ Intebe w’ impinduramatwara Abiy Ahmed arimo gukuraho ubutegetsi bw’ igitugu bwari bwarimitswe.

Berhanu ntawe yigeze avuga izina mu batawe muri yombi gusa yavuze ko bamwe muri bob amaze kugezwa imbere y’ urukiko.

Iyi ruswa ishingiye ku kuba abakekwa barakoranye n’ ikigo gikora iby’ ikoranabuhanga ubucuruzi butanyuze mu nzira ziteganywa n’ amategeko bakagura ibikoresho bya miliyari 2 z’ amadorali y’ Amerika nk’ uko The eastafrican yabitangaje.

Abakurikiranyweho kubangamira ikiremwamuntu barimo abasambanyije ab’ igitsina gore ku gahato, abasambanyije abo bahuje ibitsina, abashyize abantu ku bukonje cyangwa ubushyuhe bwinshi n’ ibindi.

Berhanu yanavuze ko gerenade iherutse guturika igambiriye kwica Minisitiri w’ Intebe Abiy igahitana abantu babiri umwe mu bashinzwe ubutasi abifitemo uruhare.


Comments

bangoma 13 November 2018

63 abageshi nyabageshi se nukubabona mumyenda gusa naho ntabasirikare barimo