Print

Karongi: Abarimu babiri bafashwe bakopeza abanyeshuri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 November 2018 Yasuwe: 3837

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko aba barimu bakopeje abana bigisha gusa abandi bakabareka nk’ uko bitangazwa n’ abanyeshuri batakopejwe.

Abo barimu ni Habyarimana Alex wo ku ishuri ribanza rya Muvungu na Michel Nsabyimpuhwe wo ku ishuri ribanza rya Muramba

Uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.

Ibizami bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo. Abanyeshuri bose hamwe bateganyijwe kubyitabira ni 255 173, bivuze ko biyongereyeho abarenga 17 000.

Atangiza ibi bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Dr Isaac Munyakazi , Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye yasabye ko abanyeshuri kwirinda gukopera kuko gukopera atari indangagaciro ikwiye kuranga Abanyarwanda.

Minisitiri Dr Mukanyakazi yavuze ko umuco wo gukopera ugenda ugabanuka.


Comments

KUBWIMANA Alexis 13 November 2018

nibahamwa n’icyaha bahanwe by’intangarugero kuko ibyo nibyo bidindiza iterambere ry’uburezi