Print

Abamotari n’abashoferi b’ama taxi bambitse ubusa umugabo w’imyaka 35 mu muhanda bamuhora ko adasiramuye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2018 Yasuwe: 4704

Aba banyarugomo bahagaritswe na polisi nyuma yo gufata uyu mugabo ukuze bakamwambika ubusa barangiza bakajya inama yo kumusiramura ku ngufu cyane ko yari yababereye ibamba ababwira ko adashaka kwisiramuza.

Umwe mu bamotari yatangaje ko uyu mugabo wari ufite imyitwarire nk’iy’abana yakundaga gutuka abantu ko badasiramuye,bituma bagenzi be bashaka kureba ko yabikoze,bamukuramo imyenda mu muhanda,bamenya ukuri ko nawe atisiramuje bashaka kubimukoresha ku ngufu.

Uyu mugabo yasebejwe n’aba bagenzi be bamujyana mu mugezi yambaye ubusa buri buri bamumenaho amazi niko gushaka kumujyana kumusiramuza,polisi irahagoboka irabirukana.