Print

Uganda: Abana bahiriye ku ishuri 10 barapfa abandi barakomereka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 November 2018 Yasuwe: 904

Iyi nkongi y’ umuriri yadutse kuri uyu wa Mbere aho abanyeshuri b’ abahungu biga muri St Bernard i Rakai barara.

Inzugi z’ icyumba aba bana bararagamo yararaga ifunze bituma abana babura uko basohoka bahiramo.

Umuyobozi w’ iri shuri Henry Nsubuga, yavuze ko uyu muriro ari igikorwa cy’ urwango.

Umuyobozi wa polisi ya Uganda muri aka gace Ben Nuwamanya, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko abantu batatu, harimo umuzamu, batawe muri yombi ku mpamvu z’ iperereza.

Yanemeje ko abandi banyeshuri 20 bari mu bitaro bakaba barembye cyane. Hari ubwoba ko umubare w’ abapfuye ushobora kwiyongera.

Umuvugizi wa polisi Patrick Onyango yabwiye Reuters ko abategetsi barimo gutohoza nimba abanyesuri bahoze biga kuri iki kigo baherutse kwirukanwa badafite uruhare ku cyateye iyi nkongi.

Umuyobozi w’ akarere Gerard Karasira, yavuze ko abanyagihugu bahegereye bagerageje kuzimya uwo muriro bakoresheje umusenyi, amazi hamwe n’amatafari, ariko ugutabara kwahuye n’ikibazo cy’uko inzugi zari zifunze n’umwotsi mwinshi muri icyo cyumba.

Yabwiye ikinyamakuru New Vision ati: "Iyo kizimyamwoto iba hafi muri aka karere, nkeka ko twari kurokora ubuzima bw’abantu n’ibintu".

Akarere ka Raka ahari iryo shure, kari ku birometero 280 mu magepfo y’ umurwa mukuru wa Uganda, Kampala, hafi y’urubibi icyo gihugu gihana na Tanzania.

Abategetsi batari bake ba reta, harimo Minisitiri w’ uburezi na Minisitiri w’umutekano bagiye kuri iryo shuri nyuma y’ibyo byabaye.