Print

Abahanga mu gutegura ibitaramo mu mujyi wa Kigali bize amayeri mashya yo kubiteguramo

Yanditwe na: Muhire Jason 13 November 2018 Yasuwe: 2085

Bamwe mu bategura ibitaramo byo guhuza abantu binyuze mu kubyina mu mujyi wa Kigali ndetse bakubahiriza itegeko ryashyizweho na Leta rwo kurwana urusaku kuri ubu basigaye bategura ibirori byiswe Silent Disco ubusanzwe buri muntu aba yambaye ‘Headphone’ yiyumvira umuziki ku giti ndetse ujyanye nuko yumva ameze.

Bamwe mu bategura ibi bitaramo batubwiye ko ibanga ririmo ari ukwirinda gusakuriza abantu mu masaha ya ninjoro cyangwa bakaba bafungirwa ibitaramo byabo kubera guteza umutekano mucye mu bantu baturiye hafi naho ibi bitaramo byateguriwe.

Ubu buryo kandi ngo bufasha umuntu wese kumva ndetse no kwisanzura mu ndirimbo ye akunda kuko ngo baba batumiye abavanzi b’umuziki batandukanye baba biyemeje gususurutsa abantu binyuze mu muziki wumvirwa muri ‘Headphone’.

Ni muri urwe rwego rero kampanyi yitwa Lian ndetse na Kikac music bateguye igitaramo kiswe Silent Disco kizaba taliki ya 30 Ugushyingo 2018 kuri The Manor Hotel aho igitaramo kizatangira ku isaha ya saa 6 z’umugoroba ndetse kizagaragaramo abavanzi b’umuziki bakunzwe mu Rwanda barimo Dj Ira ,Dj Africa ,Dj Kerb,Dj Lenzo,Dj Copain,Dj Phil Peter.

Abateguye iki gitaramo twababajije intego nyamukuru bateguye iki gitaramo batubwira ko ari uguhuriza hamwe abakunda umuziki w’umwimerere uri mu byiciro bitandukanye izigezweho ,icyera ndetse n’izindi zakunzwe mu myaka y’ahambere aho baboneyeho no gukumbuza abantu bakunda injyana zitandukanye zirimo Reggae ko bahawe ikaze muri iki gitaramo cya Silent Disco.

Ubu buryo bwo gutegura iki gitaramo binyuze muri ‘Headphone’ bwigeze kwifashishwa n’umuhanzi Dj Pius ubwo yamurikaga Album y’indirimbo ye ‘Iwacu’ aho abashinzwe umutekano bamufungiye ibirori agahita ashaka uburyo abari aho batatahana inyota yo kutumva indirimbo ze agakoresha Headphone nyuma abantu bagataha banyuzwe aho yahamije ko igitaramo cyagenze neza icyo gihe.